Nyanza: Rayon Sports yerekanye igikombe cya shampiyona ibyishimo bisaga abantu

Kuwa gatandatu tariki 01/06/2013 byari ibintu bidasanzwe ubwo ikipe ya Rayon Sports yerekanaga igikombe cya shampiyona yatwaye muri uyu mwaka wa 2013 imbere y’abafana bayo aho iyo kipe ikomoka mu karere ka Nyanza.

Ibikoresho birimo vuvuzela, urusaku rw’ibyishimo, indirimbo zinyuranye zahimbiwe ikipe ya Rayon Sports nibyo byaranze umunsi wo kwerekana igikombe cyayo yatwaye.

Mu mujyi wa Nyanza byari bishyushye.
Mu mujyi wa Nyanza byari bishyushye.

Byabaye ibindi bindi ubwo iyo kipe yasesekaraga rwagati mu mujyi wa Nyanza ahagana nka saa cyenda z’amanywa iturutse i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali aho rwo rugendo rw’abafana bayo rwatangiriye.

Mu mujyi wa Nyanza abantu batandukanye barimo abana, abasore, inkumi, abagore, abagabo, abakecuru n’abakambwe bari bashungereye ku mihanda bamwe muri bo babukereye mu myambaro igizwe n’amabara y’umweru n’ubururu aranga ikipe ya Rayon Sports.

Abantu batandukanye bifotoje ku gikombe Rayon Sports yatwaye.
Abantu batandukanye bifotoje ku gikombe Rayon Sports yatwaye.

Icyakora umutekano wari wabungabuzwe ku buryo butari busanzwe yaba ku kibuga no mu mihanda kugira ngo hatagira umufana wa Rayon Sports uhatakariza ubuzima nk’uko byagenze ubwo yakirwaga mu Karere ka Nyanza ije kuhaba mu buryo buhoraho nkaho yavukiye.

Ku kibuga cy’akarere ka Nyanza ari naho Rayon Sports ikorera imyitozo abantu bari bakubise buzuye maze bahanika amajwi yabo bishimira igikombe imisozi iri mu nkengero zaho irahubangana aribyo bamwe mu bafana bise kwatsa umuriro w’ibyishimo.

Bamwe mu bafana bari bambaye mu buryo budasanzwe.
Bamwe mu bafana bari bambaye mu buryo budasanzwe.

Murenzi Abdallah perezida w’ikipe ya Rayon Sports akaba n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza mu byishimo byinshi yabwiye ibitangazamakuru binyuranye ko iyo kipe ibereyeho kunezeza Abanyarwanda ngo bikaba ari nako kamaro ka Siporo muri rusange.

Yasobanuye uko abona iyo kipe agira ati: “Rayon Sports yaba mu Rwanda ndetse no mu karere ni imwe mu makipe atinyitse niyo mpamvu muri uyu mwaka wa 2013 ifite urufunguzo rwo kwiharira ibikombe byose”.

Perezida wa Rayon Sports avuga ko iyi kipe itinyitse mu mupira w'amaguru.
Perezida wa Rayon Sports avuga ko iyi kipe itinyitse mu mupira w’amaguru.

Gahunda yo kwerekana igikombe Rayon Sport yatsindiye yahereye mu karere ka Nyanza ariko biteganyijwe ko izakomereza no mu tundi turere tudandukanye tw’igihugu nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyo kipe.

Rwabutabura umwe mu bafana ba Rayon Sports bazwiho udushya.
Rwabutabura umwe mu bafana ba Rayon Sports bazwiho udushya.
Gomez umutoza wa Rayon Sports inkumi zari zimushagaye.
Gomez umutoza wa Rayon Sports inkumi zari zimushagaye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Congs kuba Rayons! after 10 years you made it and see you again in 2023 nibwo muzongera kukibona as usual ! kuko ibindi byose (9) nibya APR kuko irimo kwisuganya namwe murabizi iyo baje!

Notice:ntimuzahirahire mu conjugant indi Phrase itandukanye niyi! si non mwaba muri kubishyira muri FUTURE IMPOSSIBLE TENSE!

APR yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

NATWERUSAKATURABYINA INSINZI GENDA REYON UFITEABAFANA

yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

GIKUNDIRO NTABWO DUTEZE KUZAKUNINYUMARWOSEPE KOMEZUTSINDE NHUTI YABAFANA

munyampeta fabien yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Babyita kuzuka!!Ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo bwatuzuriye gikundiro!Bravo Mayor of Nyanza

magirirane yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Rayon sport oyee wow...Kabisa Gomez ndabona inkumi zamwiyegereje

Icyuma C yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

rayon sport ohyee tukurinyuma!!!!

uwamahoro chantal yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Rayon nziza! ariko kugirango idushimishe turusheho kuyishyigikira. murakoze

KANYABUKUNZI yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

Nukuri mukeba yihangane azarinde ubusugire bw’Igihugu afatanye neza na POLICE bacunge umutekano neza bihangane babuze nako bankweramo kamukaru babuze byose nkingata Imennye.

Bikorimana ndibwami yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

ko mutatubwiye abakinyi bahembwe? kdi kuri gahunda byari biteganyijwe byarimo?! @kdi mukeba yihangane azasigare kurugo neza!

safari yanditse ku itariki ya: 2-06-2013  →  Musubize

ko mutatubwiye abakinyi bahembwe? kdi kuri gahunda byari biteganyijwe byarimo?! @kdi mukeba yihangane azasigare kurugo neza!

safari yanditse ku itariki ya: 2-06-2013  →  Musubize

Dore ikipe izi gucelebra nanjye nkaba umufana wa Ruhago!

Joseph SIBOMANA yanditse ku itariki ya: 2-06-2013  →  Musubize

GIKUNDIRO OYEEE

simplice yanditse ku itariki ya: 2-06-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka