Nyanza: Rayon Sports yerekanye igikombe cya shampiyona ibyishimo bisaga abantu
Kuwa gatandatu tariki 01/06/2013 byari ibintu bidasanzwe ubwo ikipe ya Rayon Sports yerekanaga igikombe cya shampiyona yatwaye muri uyu mwaka wa 2013 imbere y’abafana bayo aho iyo kipe ikomoka mu karere ka Nyanza.
Ibikoresho birimo vuvuzela, urusaku rw’ibyishimo, indirimbo zinyuranye zahimbiwe ikipe ya Rayon Sports nibyo byaranze umunsi wo kwerekana igikombe cyayo yatwaye.

Byabaye ibindi bindi ubwo iyo kipe yasesekaraga rwagati mu mujyi wa Nyanza ahagana nka saa cyenda z’amanywa iturutse i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali aho rwo rugendo rw’abafana bayo rwatangiriye.
Mu mujyi wa Nyanza abantu batandukanye barimo abana, abasore, inkumi, abagore, abagabo, abakecuru n’abakambwe bari bashungereye ku mihanda bamwe muri bo babukereye mu myambaro igizwe n’amabara y’umweru n’ubururu aranga ikipe ya Rayon Sports.

Icyakora umutekano wari wabungabuzwe ku buryo butari busanzwe yaba ku kibuga no mu mihanda kugira ngo hatagira umufana wa Rayon Sports uhatakariza ubuzima nk’uko byagenze ubwo yakirwaga mu Karere ka Nyanza ije kuhaba mu buryo buhoraho nkaho yavukiye.
Ku kibuga cy’akarere ka Nyanza ari naho Rayon Sports ikorera imyitozo abantu bari bakubise buzuye maze bahanika amajwi yabo bishimira igikombe imisozi iri mu nkengero zaho irahubangana aribyo bamwe mu bafana bise kwatsa umuriro w’ibyishimo.

Murenzi Abdallah perezida w’ikipe ya Rayon Sports akaba n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza mu byishimo byinshi yabwiye ibitangazamakuru binyuranye ko iyo kipe ibereyeho kunezeza Abanyarwanda ngo bikaba ari nako kamaro ka Siporo muri rusange.
Yasobanuye uko abona iyo kipe agira ati: “Rayon Sports yaba mu Rwanda ndetse no mu karere ni imwe mu makipe atinyitse niyo mpamvu muri uyu mwaka wa 2013 ifite urufunguzo rwo kwiharira ibikombe byose”.

Gahunda yo kwerekana igikombe Rayon Sport yatsindiye yahereye mu karere ka Nyanza ariko biteganyijwe ko izakomereza no mu tundi turere tudandukanye tw’igihugu nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyo kipe.


Jean Pierre Twizeyeyezu
National Football League
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Congs kuba Rayons! after 10 years you made it and see you again in 2023 nibwo muzongera kukibona as usual ! kuko ibindi byose (9) nibya APR kuko irimo kwisuganya namwe murabizi iyo baje!
Notice:ntimuzahirahire mu conjugant indi Phrase itandukanye niyi! si non mwaba muri kubishyira muri FUTURE IMPOSSIBLE TENSE!
NATWERUSAKATURABYINA INSINZI GENDA REYON UFITEABAFANA
GIKUNDIRO NTABWO DUTEZE KUZAKUNINYUMARWOSEPE KOMEZUTSINDE NHUTI YABAFANA
Babyita kuzuka!!Ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo bwatuzuriye gikundiro!Bravo Mayor of Nyanza
Rayon sport oyee wow...Kabisa Gomez ndabona inkumi zamwiyegereje
rayon sport ohyee tukurinyuma!!!!
Rayon nziza! ariko kugirango idushimishe turusheho kuyishyigikira. murakoze
Nukuri mukeba yihangane azarinde ubusugire bw’Igihugu afatanye neza na POLICE bacunge umutekano neza bihangane babuze nako bankweramo kamukaru babuze byose nkingata Imennye.
ko mutatubwiye abakinyi bahembwe? kdi kuri gahunda byari biteganyijwe byarimo?! @kdi mukeba yihangane azasigare kurugo neza!
ko mutatubwiye abakinyi bahembwe? kdi kuri gahunda byari biteganyijwe byarimo?! @kdi mukeba yihangane azasigare kurugo neza!
Dore ikipe izi gucelebra nanjye nkaba umufana wa Ruhago!
GIKUNDIRO OYEEE