Muri Tombola yabereye i Caïro mu Misiri kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwatomboye ikipe ya Somalia mu guhatanira itike yo kwerekeza muri CHAN izabera muri Ethiopia umwaka utaha wa 2019.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugura amasezerano ya Jules Ulimwengu wakiniraga Sunrise, akazayikinira guhera mu mikino yo kwishyura ya Shampiona
Kuri uyu wa Kane haraza gukinwa umukino w’igikombe cy’Intwari mu cyiciro cy’abagore, kikaza guhatanirwa na AS Kigali WFC ndetse na Scandinavi WFC
Rutahizamu wari umaze amezi atanu asinyiye ikipe ya Marines Fc, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Musanze y’umutoza Emmanuel Ruremesha
Ku munsi wa kabiri w’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari, ikipe ya APR Fc yanyagiye Etincelles, naho AS Kigali igwa miswi na Rayon Sports mu mikino yombi yabereye kuri Stade Amahoro
Urwego rw’Intwari z’Igihugu,Imidari n’Impeta by’Ishimwe rwatangaje ko mu bantu bakoreweho ubushakashatsi kugira ngo bahabwe imidari n’impeta by’ubutwari harimo n’abageze ku mihigo n’ibikorwa by’ubutwari muri siporo.
Nyuma yo gusezererwa mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederation na Al Hilal yo muri Sudan, Mukura ikomeje gukina imikino yikuriranya y’ibirarane itakinnye ubwo yari ikiri kwitabira aya marushanwa.
Imikino y’igikombe cy’Intwari irakomeza kuri uyu wa kabiri hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri aho amakipe abiri y’amakeba, APR na Rayon Sports, ari busubire mu kibuga arwanira amanota atatu mbere y’umukino karundura uzayahuza ku wa gatanu tariki 01 Gashyantare 2019.
Kuri uyu wa mbere abafana b’ikipe ya SAIF Sporting Club yo muri Bangladesh bakriye abakinnyi batatu barimo na Emery Bayisenge wamaze kuyinjiramo
Rutahizamu w’umunya-Brazil Jonathan Rafaël da Silva yamaze gusinya amasezerano y’amezi atandatu muri Rayon Sports
Mu irushanwa ryo kuzirikana intwari z’u Rwanda, ikipe za UTB mu bagabo no mu bagore ni zo zegukanye ibikombe kuri iki Cyumweru
Ku munsi wa mbere w’irushanwa ryo kuzirikana intwari z’u Rwanda, APR yatsinzwe na AS Kigali naho Rayon Sporta itsinda Etincelles
Rutahizamu wari umaze umwaka n’igice muri Rayon Sports, yamaze gutangaza ko yakinnye umukino we wa nyuma muri Rayon Sports
Muri Afurika biragoye kwemeza ko umuntu yarozwe cyangwa hakoreshejwe uburozi kugirango habeho ikintu runaka kuko usanga bigoye kubibonera ibimenyetso.
Mu mukino w’ikirarane waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangiye Police Fc itsinze Mukura ibitego 3-2.
Mu mukino wa Shampiona utari warabereye igihe ikipe ya Sunrise yihagazeho ku kibuga cyayo, itsinda APR FC ibitego 3-2 i Nyagatare
Mu gihe mu Rwanda hari gukinwa igikombe cy’Intwari mu mikino itandukanye, muri Handball ho bahisemo kujyana aya marushanwa mu karere ka Gicumbi, imikino izitabirwa n’amakipe y’abagabo ndetse n’abagore
Ubwo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Ntagengwa John yasuraga Lions Karate Club, ikipe y’umukino wa Karate yo mu Mujyi wa Kigali, ikora imyitozo yayo ku Cyumweru, yabashimiye uburyo bishatsemo ibisubizo bakigurira ibikoresho nkenerwa mu mukino wabo badateze amaboko kuri leta.
Amakipe 11 ni yo yamaza kwiyandikisha guhatana mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi mukuru w’intwari z’igihugu rizatangira tariki ya 25 Mutarama rigasozwa tariki ya 1 Gashyantare uyu mwaka.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26/01 kugera tariki 01/02/2019, kuri Stade Amahoro haraba hakinwa igikombe cy’intwari mu mupira w’amaguru.
Ikipe y’ u Rwanda ikomeje kwitwara neza mu irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo rizenguruka igihugu cya Gabon aho Uwizeyimana Bonaventure arangije agace ka kabiri ari ku mwanya wa gatatu inyuma y’umutaliyani Bonifazio Niccolo wa Dirrect Energie n’igihangange Andre Greipel wa Arkéa Samsic.
Tuyishimire Placide, Umuyobozi wa Musanze FC, aravuga ko idafite gahunda yo kwirukana umutoza wayo n’ubwo ikipe igeze mu murongo utukura.
Emery Bayisenge uheruka gusezererwa mu ikipe ya USM Alger yo muri Algeria, agiye kwerekeza mu ikipe itozwa na Johnattan McKins
Ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare itangiranye imbaraga mu irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo aho umukinnyi Didier Munyaneza yegukanye umwanya wa gatatu nyuma y’agace ka mbere katwawe n’umutaliyani Niccolo Bonifazio ukinira Direct Energie.
Muhire Kevin, umukinnyi wo hagati wari usanzwe ukinira ikipe ya Rayon Sports, yamaze gusinya mu ikipe ya Misr Lel Makasa yo mu Misiri.
Umusifuzi Ishimwe Jean Claude ari mu basifuzi 24 batoranyijwe bazasifura igkombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger
Emmanuel Imanishimwe uri hafi kwerekeza i Burayi, asanga Eric Rutanga ukinira Rayon Sports ari mu bakinnyi bamusimbura neza muri APR FC
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare kuri uyu wa mbere tariki 21 Mutarama 2019 iratangira gusiganwa mu irushanwa rizenguruka Gabon rizwi nka La Tropicale Amissa Bongo, irushanwa yegukanye umwaka ushize, ritwawe na Areruya Joseph.
Mu mukino we wa nyuma mu ikipe ya Rayon Sports, Yannick Mukunzi yayitsindiye igitego mbere y’uko yerekeza muri Sweden
Kuri Stade yayo, Mukura nubwo itsinze El Hilal igitego kimwe ku busa ntibashije gukabya inzozi zayo zo kugera mu cyiciro cy’amatsinda ya CAF confederation cup kuko isezerewe ku giteranyo cy’ibitego bitatu kuri kimwe (Aggr 3-1).