Amavubi akomeje imyitozo n’icyizere cyo gusezerera Ethiopia (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyitozo, aho kuri uyu wa Gatatu bafashe n’umwanya wo kwimenyereza gutera Penaliti

Nyuma yo gukina umukino wa gicuti na Tanzania, ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura uzayihuza na Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu.

Mu myitozo yo kuri uyu wa Gatatu yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, abakinnyi bose bahamagawe bakoze imyitozo usibye Mutsinzi Ange wahawe ikiruhuko n’abaganga b’ikipe ya APR, abo bamwemereye gukora imyitozo yoroheje ariko ntakine imikino y’ikipe ye.

Muri iyi myitozo kandi umutoza yafashe umwanya uhagije wo gukora imyitozo yo gutera Penaliti, aho zishobora kuba zaniyambazwa igihe Ethiopia yatsinda Amavubi igitego 1-0.

Urutonde rw’abakinnyi bari mu myitozo:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame (AS KIgali), Kimenyi Yves (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba Myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Iradukunda Eric (Rayon Sports), Manzi Thierry (APR FC), Rugwiro Herve (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC) na Bishira Latif (AS Kigali)

Abakina hagati: Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Nshimiyimana Amran (Rayon Sports), Kalisa Rachid (AS Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC)

Ba Rutahizamu: Sugira Ernest (APR FC), Iyabivuze Osee (Police FC), Byiringiro Lague (APR FC), Danny Usengimana (APR FC), Mashingilwa Kibengo Jimmy (Bugesera Fc), na Nshuti Dominique Savio (Police FC).

Amafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amavubi turaya shigikiye ndihano muri uganda gutsinda kongo byaranshimishije cyane tubarinyuma gutsinda ethiopia ikigali

Twizerimana jeancloude yanditse ku itariki ya: 17-10-2019  →  Musubize

Amavubi turaya shigikiye ndihano muri uganda gutsinda kongo byaranshimishije cyane tubarinyuma gutsinda ethiopia ikigali

Twizerimana jeancloude yanditse ku itariki ya: 17-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka