Umukinnyi wa Rayon sports Mirafa yashatse kureka umupira w’amaguru

Umwe mu bakinnyi ba Rayon sports bakina hagati ndetse akaba umwe mu bakinnyi babaye ab’ingenzi mu gutsinda AS Kigali mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’igihugu, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kureka umupira w’amaguru, akaza guhumurizwa n’abavandimwe yisubiraho agaruka mu mupira w’amaguru.

Mirafa yasinyishijwe na Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa na APR FC
Mirafa yasinyishijwe na Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa na APR FC

Mu kiganiro yahaye radiyo Isango star Nizeyimana Mirafa, yavuze ko yatunguwe cyane no kumva ko yirukanywe mu ikipe ya APR FC, agwa igihumure ahita afata icyemezo cyo kuva burundu mu mupira w’amaguru ariko biza kurangira yisubiyeho.

Yagize ati “Nari nagiye gukorera permis ntanze ibyangombwa byo gukora numva barambwiye ngo ese ni wowe birukanyN? nkeka ko banyibeshyeho kuko inama yo kutwirukana sinari nayigiyemo, ubwo inshuti zanjye zampaye imbaraga ndakomeza ndakora ndetse ndanatsinda”.

Mirafa ngo yakomeye ku cyemezo cye kuko ngo atiyumvishaga ibimubayeho cyane ko atumvaga impamvu yo kwirukanwa kwe, gusa ngo ntibyatinze abantu bo muri Rayon baza kumuhamagara yumva yongeye kugarura icyizere.

Yagize ati “nageze mu rugo mfite intege nke bitaratinda abantu bo muri Rayon barampamagara mpita nisubiraho kuko na yo ni ikipe ikomeye ntabwo ibiganiro byacu byagoranye kuko twahise twumvikana”.

Nizeyimana Mirafa (wa kabiri uhereye ibumoso) avuga ko kwirukanwa muri APR FC byatumye atekereza guhagarika umupira w'amaguru
Nizeyimana Mirafa (wa kabiri uhereye ibumoso) avuga ko kwirukanwa muri APR FC byatumye atekereza guhagarika umupira w’amaguru

Muri iki kiganiro umukinnyi Mirafa yagaragaje inyota ikomeye yo gukinira ikipe y’igihugu Amavubi avuga ko yifuza kuzakina mu mavubi igihe cyose azaba agikina umupira w’amaguru cyane ko ngo abatoza b’abazungu akenshi bakunda guha amahirwe yo kubanza mu kibuga abakinnyi bahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Mirafa kandi yatangaje ko avukana na Haruna Niyonzima kapiteni w’ikipe y’igihugu kwa se wabo, umuryango uzwiho impano mu mupira w’amaguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka