Patriots BBC yo mu Rwanda itsinze Dynamo BBC y’i Burundi (umukino wahagaze isaha n’igice)

Ikipe ya Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere mu gushaka itike ya Basketball African League izakinirwa mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2020.

Ni imikino iri kubera muri Tanzania. Ikipe ya Patriots BBC yakinnye umukino wayo wa mbere ikina na Dynamo BBC yo mu Burundi. Patriots yatsinze Dynamo amanota 73 kuri 64.

Patriots BBC yabanje mu kibuga Aristide Mugabe, George Wilbery, Gasana Kenneth, Hagumintwari Steven na Ndizeye Dieudonné bita Gaston. Ni umukino Patriots BBC yatangiye neza aho yaje gutsinda agace ka mbere amanota 22 kuri 16 ya Dynamo . Agace ka kabiri karangiye ikipe ya Patriots BBC yakomeje kuyobora umukino aho yaje gutsinda aka gace n’amanota 42 kuri 30 ya Dynamo BBC ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Ndayisaba Dieudonné uzwi nka Gaston watsinze amanota 10, na Nijimbere Gulbery watsinze amanota 8 mu duce tubiri twa mbere.

Ubwo agace ka gatatu kari kamaze amasegonda 31 gatangiye, haguye imvura nyinshi yamaze hafi isaha n’igice. Aka gace karangiye Patriots igatsinze n’amanota 52 kuri 43 ya Dyanamo BBC.

Agace ka 4 katangiye , Dynamo BBC ikomeza kwihagararaho no kwerekana ko ari ikipe yiteguye bihagije. Gusa byarangiye Patriots BBC itsinze umukino amanota 73 kuri 64 ya Dynamo BBC.

Muri uyu mukino Hakizimana Jean Ukinira Dynamo ni we watsinze amanota menshi, aho yatsinze 24 mu gihe ku ruhande rwa Patriots BBC Ndizeye Dieudonne bakunda kwita Gaston yatsinze amanota 15.

Patriots BBC izakina umukino wayo wa kabiri kuri uyu wa gatanu aho izakina na Hawassa City yo muri Ethiopia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka