
Nzarora Marcel yerekeje ku mugabane w’i Burayi muri Scotland nyuma yo gusinyira ikipe ya Mukura VS. Nyuma yo gukora igerageza mu kibuga akaritsinda, yagarutse mu Rwanda gushaka Visa y’igihe kirekire.
Kigali Today yaganiriye na Nzarora Marcel ayitangariza ko yatsinze igeragezwa ku kigero cya mirongo inani ku ijana (80%), hakaba hasigaye gukora ikizamini cy’ubuzima.
Yakomeje avuga ko yagarutse mu Rwanda gushaka ibyangombwa bizamwemerera kuba muri Scotland igihe kirerekire.
Mu kwezi kwa 12 agomba gusubira muri Scotland gukora ikizamini cy’ubuzima ubundi agatangira gukina.
Abajijwe niba atekereza gukinira ikipe y’Igihugu yavuze ko aka kanya atabitekereza kuko urwego rwe rutaraba rwiza , bimusaba gukora cyane kugira ngo asubire ku rwego rwiza.
Mbere yo kwerekeza ku mugabane w’i Burayi, Nzarora Marcel yari yasinyiye gukinira ikipe ya Mukura VS mu gihe cy’imyaka ibiri.
Kigali Today yifuje kumenya niba Mukura VS itazabangamira igenda rye , Nzarora avuga ko bafitanye inama kuri uyu wa gatanu kugira ngo baganire neza ku bikubiye mu masezerano y’impande zombi.
Nzarora Marcel yakiniye amakipe ya Rayon Sports ,Police FC ,Musanze FC ndetse na Mukura VS yerekejemo mbere y’uko yerekeza muri Scotland mu kwezi kwa munani uyu mwaka.
MENYA UMWANDITSI
National Football League
Ohereza igitekerezo
|