Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ubuyobozi bw’ikpe ya Bugesera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane bwatangaje ko butiteguye gukina na Rayon Sports igihe cyose umukino utaguma Saa Cyenda zuzuye zo kuri uyu wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Mu kiganiro twagiranye n’Umunyamabanga mukuru wa Bugesera Sam Karenzi, yadutangarije ko kumenyeshwa isaba bazakinira batagishijwe inama ari agasuzuguro, ko ndetse batiteguye gukina ku masaha Ferwafa iheruka kubamenyesha.
Yagize ati "Ingengabihe dufite ivuga ko umukino uzaba ku wa Kabiri Saa Cyenda ni yo dufite, niyo twiteguriyeho, kubyuka rero tukabona ibaruwa ya Ferwafa itumenyesha ibyo yakoranye na Rayon tubifata nko kudusuzugura, ni yo mpamvu dusaba Ferwafa ko yasubiza umukino aho wagombaga kubera"
"Rayon Sports yagombaga kutwegera cyangwa se Ferwafa ikatumenyesha impamvu Rayon Sports yabisabye ikanatugisha inama, ikipe irahenda no kwitegura umukino birahenda, ntabwo umuntu abyuka ngo abikore uko abishaka, twumva hari ubundi buryo byari gukorwa impande zombi zikabiganiraho."
Ku ruhande rwa Ferwafa, KT Radio yaganiriye n’Umunyamabanga wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis adutangariza ko ibyo bakoze biri mu byifuzo by’abanyamuryango, ndetse ko Bugesera niyanga gukina izaterwa mpaga.
Yagize ati"Iyo baruwa ntiturayibona ariko nituyibona turayigaho, ibyo twakoze biri mu nyungu z’abanyamuryango bose kuko mbere y’uko ingengabihe isohoka twaginiriye n’abanyamuryango mu mngeri zitandukanye, twakoranye inama n’abanyamuryango b’icyiciro cya mbere."

"Batugira inama ndetse banifuza ko aho bishoboka twazajya tubanza tukareba niba bishoboka twazajya tureba niba bishoboka hgushyira match nijoro, ntabwo tugisha inama Bugesera ku cyemezo cyafashwe nabo bahari, kandi inyandikomvugo yagejejwe ku banyamuryango bitabiriye inama bose, umukino nibatawukina bazaterwa forfait (mpaga)" Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa Uwayezu Francois Regis

Uyu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona ugomba guhuza Rayon Sports na Bugesera, wari uteganyijwe kuba ku wa Kabiri Sa Cyenda zuzuye, ariko nyuma y’ubusabe bwa Rayon Sports umukino washyizwe uwo munsi ariko Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nibimure amasaha kumakipe yose niba ari amafaranga ikipe zose zirayakeneye singombwa gufavoriza one team Bugesera byihorere nibagutera mpaga rayon se ubundi uretse amanota amafaranga iraba iyabonye !!!
Ariko se niba Bugesera ivuga ko yiteguye umukino wa 18h00 Kandi na Rayon ikaba ari byo yasabye ikibazo ni ikihe? Kereka niba ari inkuru yanditse nabi.
Ariko nge hari ibyo mbona bidasobanutse. Ese muri iyi nkuru ko mbona Bugesera ivuga ko yiteguriye match ya 18h00 na Rayon ikaba ari byo yashakaga ubwo imbogamizi zihari ni izihe? Ese ni Bugesera itazi ikibazo ifite? Cyangwa ni inkuru yanditse nabi?
Tureke amatiku, Rayon yatanze impamvu z’uko ari mu mibyizi byaba byiza bawushyize nyuma y’amasaha y’akazi kugira ngo ibone abantu cash zinjire. Zisanzwe bikorwa, none se Rayon kuki match yakira inyinshi bazishyize mu mibyizi? Tugomba kuba flexible
Jye ndumva byaba Ari amakosa ya Bugesera kwanga gukina . Niba Koko iyo ngingo yo kumenyesha ko match zo mu mibyizi zashyirwa nijoro igihe bishoboka
Rayon Sport yatanze mpamvu ki isaba umukino wa saa kumi n’ebyiri ,
Ferwafa nayo nikure abantu mu rujijo , Kandi iyi ngeso Rayon Sport irayisanganywe yo kugambanira imikino ,
FERWAFA yisubireho Bugesera FC izemere mpaga aho kwemera amafuti
I Nyamata ni hafi uva Kigali, nta mpamvu yo kwanga gukina 6:00. Bugesera nayo ahubwo nishyireho amatara kuri stade yayo nabo bazagore Rayon sports izaze kwishyura nijoro.
Ferwafa dusigaye tuyigaya cyane kubyemezo ifata niba aitarumufatanya bikorwa w,amakipe sinzi nonese kuki yafata imyanzuro ygasanga ibangamiye bamwe kunyungu zavandi itabanje ngo ibahuze bitaba ibyohagakurikizwa ingenga bihe isanzwe
Suko azam yagiye kuburangare bea farwafa kokoubi abakinnyi bacu ntibabihombeyemo ugerrranyize umwaka washize abakinnyi amahirwe bagize yokujya hanze kuko bigaragaje cyane kd na amakipe yohanze akababona kubera guca kuma TV ubu ntanumwe uzongera gusohoka ngo agurwe akine hanze murumva byose imikorere ya ferwafa itariyo kunengwa koko
Hhhhhhhhhhh narumiwe kbs
Bugesera niyemere umwanzuro kuko ntabwo ivuga ngo ryijyane nka Rayon Sport. Naho izaterwa mpaga da!