GS Mwendo yegukanye irushanwa "Umurage Handball Trophy 2019" (AMAFOTO)

Irushanwa Umurage Handball Trophy ryakinwaga ku nshuro ya gatatu ryegukanwe na GS Mwendo mu bahungu n’abakobwa

Ni irushanwa ryateguwe n’ikipe ya Gorillas Handball Club, ifatanyije na UMC (Umurage Communication for Development) ndetse n’umuryango utegamiye kuri Leta wo mu Budage witwa One Team.

Ryari irushanwa ryatangizaga icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Siporo n’umuco (Urban Sports and Culture week), kizarangira tariki 20/10/2019.

Ku munsi wa mbere w’iki cyumweru, habaye ibikorwa birimo imyidagaduro n’imikino y’abana, ndetse n’irushanwa Umurage Handball Trophy ryahuzaga amakipe y’abatarengeje imyaka 17 mu bahungu n’abakobwa.

Muri iri rushanwa, ikipe ya GS Mwendo yatwaye igikombe itsinze ES Karuganda ibitego 12-11, ndetse no mu bahungu igitwara itsinze Gorillas HC ibitego 11-09.

Umuyobozi wa Gorillas Handball Club Twahirwa Alfred yadutangarije ko ibi bikorwa bizaba muri iki cyumweru babyitezemo byinshi, harimo gukangurira abana gusubira mu ishuli, ndetse no guha amahirwe abana bafite impano muri Handball

"Ibikorwa birimo ubukangurambaga birimo gukangurira abana bataye ishuli kusubiramo u ishuli, no gufatanya kurwanya ihohoterwa ndetse n’inda ziterwa abangavu, by’umwihariko no kuzamura impano z’abana mu mukino wa Handball"

Abana bakinnye bagaragaje urwego rwiza, bafite impano ndetse n’ishyaka, hari hari n’umutoza w’umudage, bari kuturebera impano dufite kugira ngo turebe ko hari abana bato batangira kujya gukina mu budage, ibyo byose turi kubiganiraho ngo turebe niba twatangira kugira abakinnyi bajya gukina hanze"

Ikipe ya Gorillas Handball Club kugeza ubu usibye kwitabira Shampiyona y’abagore ndetse na Shampiyona y’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu, irateganya no gutangira gukina na Shampiyona y’abagabo igiye byazemezwa n’inteko rusange y’abanyamuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka