Dore ibintu bitangaje ku buzima bw’umukinnyi wa Arsenal umaze iminsi mu Rwanda

Umukinnyi David Luiz wa Arsenal yo mu Bwongereza amaze iminsi ari mu Rwanda ku bw’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda igamije guteza imbere ubukerarugendo.

David Luiz
David Luiz

Ababyeyi be bahoze ari abarimu i Sao Paulo muri Brazil

Nyina Regina Celia Marinho na se umubyara witwa Ladislau Marinho bombi bahoze ari abarimu bigisha mu mashuri abanza iwabo muri Brazil.

Yashoboraga kuzaba umufotozi ukomeye

David Luiz yabyirutse akunda gufotora. Ababyeyi be bumvaga azaba umufotozi ukomeye ariko yibereye umukinnyi wa ruhago.

David Luiz wavutse mu 1987 i sao Paulo muri Brazil akaba ari we muhungu wenyine mu muryango w’iwabo. Mu bwana bwe yakundaga igikoresho gikoreshwa mu gufotora(Camera) ndetse ababyeyi be ngo bamubonaga nk’uzaba umufotozi ukomeye.

David Luiz ni inshuti magara na Tiago Silva wa Paris Saint Germain

David Luiz yakuranye na Tiago Silva babana mu gace kamwe aho ababyeyi babo bari abaturanyi. Tiago na Luiz ubwo barimo babyiruka bashyigikiwe n’ababayeyi babo dore ko bifuzaga ko bazaba abakinnyi ba ruhago nubwo David Luiz we bitari bimufasheho cyane kuko yikundiraga gufotora.

Kubera ko yari inshuti na Thiago Silva , papa we wari warigeze gukina ruhago nk’utarabigize umwuga yakoreshaga Thiago Silva wari inshuti ye mu bwana kugira ngo arusheho kumukundisha ruhago.

Se wa David Luiz witwa Ladislau Marinho wigeze gutoranywa mu bakinnyi b’ikipe ya Atletico Mineiro akabuzwa amahirwe yo gukina ruhago n’uko yasanze nta mafaranga yari ari mu mwuga wo gukina ruhago icyo gihe agahitamo kwibera mwalimu yifuzaga ko David Luiz ari we uzusa ikivi cye muri ruhago.

Thiago Silva wari mugufi na David Luiz wari ufite ibiro byinshi mu bwana bwabo bagerageje amahirwe ariko ntibahita bahirwa.

David Luiz yogoshwe umusatsi we ararakara arivumbura atangira kwanga ruhago

Umusatsi mwinshi David Luiz afite ndetse atajya ahindura si uwa vuba kuko yahoze awufite akiri n’umwana muto cyane. Ubwo yajyaga mu ikipe y’abana ya Sao Paulo kubera ko yari mugufi kandi afite imisatsi miremire bamusabye kuyogosha ararakara ndetse ahita anivumbura atangira kwanga ruhago.

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye David Luiz
Perezida Kagame yakiriye mu biro bye David Luiz

David Luiz yarirukanwe icyo gihe nyuma yo kutagaragaza ubushobozi. Yasabye ababyeyi be ko bamushakira itike y’indege akajya mu igeragezwa mu ikipe yo mu mujyi wa El Salvador.

Muri uyu mujyi uri kure ya Sao Paulo dore ko kuvayo ujyayo ari ibirometero bisaga igihumbi ,ababyeyi be ntibabonaga uko bamusura ndetse no ku munsi mukuru wa Noheli wizihizwa cyane n’umuryango we w’abakirisitu gatolika ngo bawizihirizaga kuri telefoni.

Ku munsi mukuru wa Noheli bamuhamagaraga kuri telefoni bakamuririmbira ,bakanasengera hamwe mu rwego rwo kumwereka ko bari kumwe ngo areke kwigunga kuko bitari gushoboka ko bamusura.

Yatsinze igeragezwa nyuma yo gutsindwa inshuro eshatu

David Luiz wari warirengagijwe n’abatoza mu makipe y’i sao Paulo yatsinze igeragezwa mu ikipe ya Victoria ibarizwa mu mujyi wa EL Salvador.

Muri iyi kipe yagiyemo afite imyaka 14,yatangiye akina hagati mu kibuga aho yafashaga ba myugariro ariko birangira abatoza be bamubonyemo ubushobozi bwo gukina nka myugariro wo hagati ku ruhande rw’inyuma, ari na wo mwanya akinaho kugeza ubu.

Benfica ni yo kipe ya mbere yamufunguriye imiryango i Burayi

David Luiz yerekeje muri Benfica yo muri Portugal yakiniye imyaka itanu birangira ahavuye muri 2011 ubwo yerekezaga mu ikipe ya Chelsea mu gihugu cy’u Bwongereza.

Ubwo David Luiz yari mu Rwanda, abafana ba Arsenal babonye amahirwe yo guhura na we baraganira
Ubwo David Luiz yari mu Rwanda, abafana ba Arsenal babonye amahirwe yo guhura na we baraganira

Mu mwaka we wa mbere muri Chelsea 2011/2012 yegukanye igikombe cya Champions League na FA cup , n’igikombe cya Europa League mu mwaka wakurikiyeho.

Muri 2014, yerekeje muri Paris Saint Germain aguzwe miliyoni 50 z’Amayero aho yari aciye umuhigo wo kuba myugariro wari uhenze mu mateka ya ruhago.

Muri Paris Saint Germain yongeye no guhura n’inshuti ye yo mu bwana Thiago Silva.

Yegukanye ibikombe 4 bikinirwa mu Bufaransa ari kumwe n’iyi kipe mbere yo kugaruka muri Chelsea muri 2016 aguzwe miliyoni 30 z’Amayero.

Afite inkomoko muri AFURIKA

Ladislau Marinho, se wa David Luis, akomoka ku bacakara b’Abanyafurika bajyanywe mu gihe cy’icuruzwa ry’abirabura mu bice bya Amerika y’Amajyepfo aho bajyanwaga bagiye gukora mu mirima yaho no mu bikorwa bindi bisaba ingufu.

Akunda nyina cyane ku buryo ahantu hose aba yumva bagendana

David Luiz akunda nyina Regina Celia Marinho. Aho agiye henshi baba bari kumwe. Bakunze no kugaragara bari kumwe mu bikorwa byo kwishimira ibikombe. Nyina aza kumureba ku mikino akina ndetse no mu ngendo barajyana. Nyina umubyara binavugwa ko ari umwe mu bantu bamugira inama kenshi.

Ni umukirisitu gatolika ukomeye

Uyu myugariro wa Arsenal ni umuyoboke w’idini gatolika rigizwe na 90% by’abaturage ba Brazil. Iyo ari mu kibuga akenshi aba yambaye agapira imbere kanditseho amagambo y’icyongereza agira ati ”I Belong to Jesus” bishatse kuvuga ngo “ndi Umukirisitu” cyangwa se “ndi uwa Yezu”.

Yavutse ku itariki imwe na KAKA yabyirutse afata nk’ikitegererezo. Uretse kuvukira itariki imwe, banahuriye ku kuba bose ari abakirisitu bakomeye mu idini gatolika. Banashinze umuryango ugamije kubwiriza ubutumwa bw’ijambo ry’Imana no gufasha abakene.

Yarushinganye na Sara Madeira bakundanye bakiri abana bato

We na Sara Madeira batangiye gukundana ubwo David Luiz yageraga mu ikipe ya Benfica birangira banabanye nk’umugabo n’umugore.

Dore incamake y’ubuzima bwa David Luiz mu mafoto dukesha ikinyamakuru Life Blogger

David Luiz wo mu bwana na David Luiz wo mu gihe yari amaze gukura
David Luiz wo mu bwana na David Luiz wo mu gihe yari amaze gukura
David Luiz akiri uruhinja
David Luiz akiri uruhinja
David Luiz yabyirutse akunda ibyo gufotora
David Luiz yabyirutse akunda ibyo gufotora
David Luiz na Thiago Silva ni inshuti kuva mu bwana
David Luiz na Thiago Silva ni inshuti kuva mu bwana
David Luiz na Thiago Silva babanye kuva kera bakiri abana bato
David Luiz na Thiago Silva babanye kuva kera bakiri abana bato
David Luiz na Thiago
David Luiz na Thiago
David Luiz yababajwe n'uko bari bamutegetse kogosha umusatsi we
David Luiz yababajwe n’uko bari bamutegetse kogosha umusatsi we
David Luiz gukina neza no kwigaragaza nk'umukinnyi w'umuhanga byabanje kumugora
David Luiz gukina neza no kwigaragaza nk’umukinnyi w’umuhanga byabanje kumugora
David Luiz n'inshuti ye yo mu bwana Thiago Silva bongeye guhurira muri PSG
David Luiz n’inshuti ye yo mu bwana Thiago Silva bongeye guhurira muri PSG
David Luiz yongeye kugaruka muri Chelsea muri 2016 ayigiriramo ibihe byiza
David Luiz yongeye kugaruka muri Chelsea muri 2016 ayigiriramo ibihe byiza
David Luiz n'ababyeyi be
David Luiz n’ababyeyi be
David Luiz na nyina bishimira ibikombe umuhungu we yegukanye
David Luiz na nyina bishimira ibikombe umuhungu we yegukanye
Ababyeyi ba David Luiz ni abafana bakomeye b'ikipe y'igihugu ya Brazil
Ababyeyi ba David Luiz ni abafana bakomeye b’ikipe y’igihugu ya Brazil
David Luiz na Mushiki we Isabelle Moreira Marinho
David Luiz na Mushiki we Isabelle Moreira Marinho
David Luiz n'umugore we Sara Madeira
David Luiz n’umugore we Sara Madeira
David Luis na Sara Madeira bazanye mu Rwanda (Ifoto: Richard Kwizera/Kigali Today)
David Luis na Sara Madeira bazanye mu Rwanda (Ifoto: Richard Kwizera/Kigali Today)
David Luiz ubu ahagaze neza haba mu kibuga no mu rukundo
David Luiz ubu ahagaze neza haba mu kibuga no mu rukundo
David Luiz ni Umukirisitu ukomeye wo mu idini gatolika
David Luiz ni Umukirisitu ukomeye wo mu idini gatolika
David Luiz ajya mu kibuga yambaye umwenda wanditseho ko ari uwa Yezu
David Luiz ajya mu kibuga yambaye umwenda wanditseho ko ari uwa Yezu

Kimwe mu by’ingenzi mu buzima bwa David Luis ni uburyo yabaye inshuti na Thiago Silva kuva ari bato cyane, bagakabya inzozi zabo bombi zo kuba ibyamamare mu mupira w’amaguru, bagasangira ibibi n’ibyiza cyane cyane mu makipe bagiye bakinamo nk’uko aya mafoto abigaragaza:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

David Luiz na Kaka ni abakristu ba Gatolika.Abitwa abakristu ku isi,bagera kuli 2 billions/Milliards.Abaslamu nabo barenga 1 billion/milliard.Aba Hindous nabo bagera kuli 1 billion/milliard.Abo bose barenga 4 billions kandi bose barasenga.Nyamara ugasanga bakora ibyo Imana itubuza.Urugero,bajya mu ntambara zibera mu isi,barasambana,bariba,barya ruswa,etc...Yesu yavuze ko abantu bumvira Imana ni bake cyane.Niyo mpamvu isi ifite ibibazo.Niyo mpamvu Imana yashyizeho umunsi izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abantu abayumvira gusa.

hitimana yanditse ku itariki ya: 13-10-2019  →  Musubize

Mureke urukungu rujkurane n’amasaka bikomee ikurane, umubibyi
azatema amasaka ayahunike naho urukugu arurunde hamwe aruutwike.

GAKUBA yanditse ku itariki ya: 14-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka