Amavubi na Ethiopia: Ibyo wamenya mbere y’uko aya makipe acakirana
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Ethiopia biracakirana kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho ikipe izatsinda izabona itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu hateganyijwe umukino ugomba guhuza Amavubi na Ethiopia ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu.
Mbere y’uyu mukino haba havugwa byinshi. Iyi nkuru irerekana uko amakipe ahagaze mbere yo guhura, ndetse no kwibukiranya bimwe mu byagiye biranga aya makipe ariko by’umwihariko kuri irushanwa rya CHAN.
Amakipe yombi afite icyizere, gahunda ni umukino usatira, abatoza bombi twarabaganirije.....
Mashami Vincent w’Amavubi ati "Umwuka ni mwiza mu ikipe, ni ikipe tumaranye iminsi, turiteguye neza kandi turumva amahirwe ari mu ruhande rwacu, igitego twabonye hanze ntabwo gihagije, na bo bashobora kuza bakakidutsinda, tuzakina umupira urimo gusatira ariko tunugarira"
"Igitego twatsinze ntigihagije tugomba no gushaka ikindi, twiteguye ndetse no kuri penaliti nta wamenya uko umukino uzarangira."
Abraham Mebrathu utoza Ethiopia, we yagize ati "Twatsinzwe umukino wa mbere mu rugo, ariko haracyari indi minota 90 yo gukina, dufite icyizere ko tuzitwara neza, kuko hari n’abakinnyi babiri bari baravunitse mu mukino wa mbere ariko ubu bameze neza"
Buri kipe yongeyemo abakinnyi kandi ifitiye icyizere
Ku mukino ubanza wabereye muri Ethiopia, Amavubi yakinnye adafite umunyezamu wa mbere Kimenyi Yves, ndetse na Kapiteni wayo Haruna Niyonzima kubera ikibazo cy’ibyangombwa, aba bombi ubu barahari ndetse byitezwe ko bazanabanza mu kibuga.

Ku ruhande rwa Ethiopia, na bo bari batakaje abakinnyi babiri kubera imvune, ariko aba bose ubu barakize kandi biteguye gufasha Ethiopia gusezerera Amavubi.
Abakinnyi bari babanjemo muri Ethiopia ku mpande zombi
Amavubi: Ndayishimiye Eric Bakame (Kapiteni), Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel ,Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Nshimiyimana Imran, Nsabimana Eric Zidane, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Iranzi Jean Claude na Sugira Ernest.
Ethiopia: Mentsenot Alo, Desta Demu, Aschalew Tamene, Yared Baye, Ahemed Reshid, Amanuel Yohannes, Hayeder Sherefa, Kenean Markneh, Amanuel G/Mikael, Fekadu Alemu na Mesfen Tafesse.

Abashobora kubanzamo ku ruhande rw’Amavubi
: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry na Nsabimana Aimable, Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Amran, Nsabimana Eric Zidane, Haruna Niyonzima, Sugira Ernest na Manishimwe Djabel
Mbere yo guhura, bose bakinnye imikino ya gicuti
Aya makipe yombi mbere y’uko ahura, yabanje kwipima n’ibihugu byo mu karere, aho u Rwanda rwanganyije na Tanzania ubusa ku busa, naho Ethiopia itsindwa na Uganda 1-0.
Ku rutonde rwa FIFA, Amavubi ari imbere ya Ethiopia
Kugeza ubu, ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, ibihugu byombi bihagaze nabi, aho u Rwanda ruza imbere ku mwanya wa 130, naho Ethiopia ikaza ku mwanya wa 151.
Amateka avuga iki hagati y’u Rwanda na Ethiopia muri CHAN?
2014, u Rwanda rwasezerewe na Ethiopia i Nyamirambo, kwihimura? cyangwa amateka azisubiramo?
Umukino ubanza wari wabereye muri Ethiopia tariki 14/07/2013, urangira Ethiopia itsinze u Rwanda igitego 1-0, uwo kwishyura ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo u Rwanda rutsinda Ethiopia 1-0, hiyambazwa Penaliti maze Ethiopia itsinda u Rwanda Penaliti 6-5, aho Emery Bayisenge na Faustin Usengimana ari bo bazihushije, u Rwanda ruba rubuze itike ya CHAN 2014.
2018, Amavubi yabonye umwanya wo kwihimura kuri Ethiopia, yerekeza muri Maroc
Umukino ubanza wari wabereye muri Ethipia, aho Amavubi y’umudage Antoine Hey wari wungirijwe na Mashami Vincent yari yatsinze Ethiopia ibitego 3-1 harimo icya Eric Rutanga, Hakizimana Muhadjili na Biramahire Abeddy.
Mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa, Amavubi ahita abona itike ya CHAN yabereye muri Maroc

Ababanjemo ku ruhande rw’Amavubi i Kigali: Ndayishimiye Eric,Manzi Thierry,Kayumba Soter,Usengimana Faustin, Iradukunda Eric, Rutanga Eric,Mukunzi Yannick,Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel,Biramahire Abeddy na Mico Justin
Amavubi na Ethiopia: Kuri uyu wa Gatandatu i Nyamirambo, ni iyihe isezerera indi bwa kabiri?
Ethiopia n’u Rwanda ziraza kwisobanura kuri uyu wa gatandatu tariki 19/09/2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho ikipe izasezerera indi izahita ibona itike yo kwerekeza muri CHAN 2020 izabera muri Maroc.
Aya makipe yombi buri yose yagiye isezerera indi mu gushaka itike ya CHAN, aho inshuro u Rwanda ruheruka kujyayo rwari rwasezereye Ethiopia, mu gihe muri 2014 Ethiopia na yo yari yasezereye Amavubi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|