Wari umukino wa gicuti ugamije gufasha amakipe yombi gutegura imikino afite mu mpera z’iki cyumweru, mu rwego rwo guhatanira itike yo kwerekeza muri CHAN izabera muri Cameroun umwaka utaha.
Ni umukino wakiniwe cyane hagati mu kibuga, aho amakipe yombi yageragezaga guhanahana imipira neza, ariko gutera mu izamu bikaba ingorabahizi.
Ku ruhande rw’Amavubi, amahirwe akomeye bagize yo kubona igitego, ni mu minota ya nyuma y’umukino aho Niyonzima Haruna yazamukanye umupira akawuha Sugira Ernest, aha nawe yaje gucenga myugariro wa Tanzania, awuha Manishimwe Djabel awuteye awushota igiti cy’izamu.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi ifite umukino wo kwishyura izakina na Ethiopia kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho umukino ubanza wari warangiye u Rwanda rutsinze Ethiopia igitego 1-0 cyatsinzwe na Sugira Ernest.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Amavubi: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Amran, Nsabimana Eric, Haruna Niyonzima, Tuyisenge Jacques, Meddie Kagere
Taifa Stars: Mnata Metacha Bonphace, Kimenya Salum Mashaka, Kamagi Gradiel Michael, Nondo Bakari Mwamnyeto, Nyoni Erasto Edward, Makame Abdul- Aziz Makame, Mkami Himid Mao, Domayo Frank Raymond, Msuva Simon Happygod, Yussuf Abdillahie Abdalla, Shah Faridi Mussa
Amafoto kuri uyu mukino













Andi mafoto mesnhi kuri uyu mukino kanda HANO
Amafoto: MUZOGEYE Plaisir
National Football League
Ohereza igitekerezo
|