Gakenke: Ikamyo yakoze impanuka ihutaza abagenzi batatu ariko Imana ikinga ukuboko
Ikamyo yo mu bwoko bwa DAF yavaga i Kigali yerekeza i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yakoze impanuka tariki 17/11/2012 ahagana saa yine za mu gitondo ihutaza abagenzi batatu bari hafi y’umuhanda barakomereka.
Iyo modoka ifite puraki T 954, T 989BNX yo mu gihugu cya Tanzaniya yarenze umuhanda igeze ahitwa mu Rwamenyo mu Kagali ka Nyakina, Umurenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke.
Mohammed Abdoul w’imyaka 32 wari utwaye iyo kamyo yatangarije Kigali Today ko yari apakiye ifu y’ibigori izwi nka pate jaune abijyanye i Goma, ageze mu Rwamenyo yakoze kuri feri zihinduka amazi, imodoka ihita irenga umuhanda, pate jaune iranyanyagira mu muhanda.

Abaturage batuye hafi aho batangiye gusahura iyo pate, umushoferi ahita ahamagara Polisi ibakoma mu nkokora; nk’uko Mohammed abyivugira.
Iyo kamyo yahutaje abagenzi batatu ari bo: Nyirabagisha Dancille w’imyaka 58, Bamporineza Louise w’imyaka 27 na Nyirajyambere Claudine w’imyaka 16 bahita bajyanwa kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Tare kiri mu Karere ka Rulindo.
Mu kwezi kwa kabiri kw’uyu mwaka, aho mu Rwamenyo ikamyo na yo muri Tanzaniya yakoze impanuka ihitana umushoferi na kigingi.
Mu mpera za Nzeri, umunyonzi yitabye Imana n’abandi bantu bane barakomereka bikomeye ubwo igare ryaburaga feri rikagonga icyapa mu Rwamenyo.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|