Nyamagabe: Yafatanywe insinga zibwe ku rugomero rwa Rukarara
Umusore w’imyaka 20 witwa Kwitonda Cyriaque acumbikiwe kuri sitasiyo ya Gasaka mu karere ka Nyamagabe ukekwaho kugira uruhare mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi ku rugomero rwa Rukarara ruri kubakwa mu murenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe.
Kwitonda yatangaje ko atariwe wibye izi nsinga ngo ahubwo yari ahamagawe n’abandi bagabo batatu ngo aze bage kumuha akazi.
Ngo hari mu masaha ya saa kumi za mu gitondo ku cyumweru tariki 18/11/2012 ubwo abagabo batatu: Sibomana, Shadrack ndetse n’undi ngo atazi amazina bamutwaraga ngo bage kumuha akazi agasanga bamusaba kwikorera insinga.
Sibomana ngo yababwiye ko atabishobora kuko byari biremereye maze abatwaza amakote bari bambaye.
Nyuma ngo yaje kumva abantu bavuza induru ba bagabo bahita bakubita za nsinga bari bikoreye hasi bariruka, bahita bata muri yombi uyu muhungu ngo aze gutanga amakuru y’uko byagenze.

Kwitonda akomeza atangaza ko aba bagabo bamushutse ngo kuko bamurushaga ubwenge, akaba yiteguye kugaragaza ukuri.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyepfo, Supt. Hubert Gashagaza, yatangaje ko kuba hari abafashwe ari intambwe nziza itewe mu rwego rwo guhashya ubujura bukorwa mu mushinga wo kubaka urugomero rwa Rukarara, bakaba bagiye gukora dosiye igashyikirizwa pariki.
Supt Gashagaza yongeraho ko hari gushakwa n’umuti urambye kuko atari ubwa mbere havugwa ubujura kuri uru rugomero, rukaba ruzasurwa mu rwego rwo kuganira n’ubuyobozi bw’umushinga urwubaka ngo harebwe impamvu zibitera ndetse bunagirwe inama mu rwego rwo gushaka umuti.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|