Icyicaro cya Polisi y’igihugu mu Burengerazuba cyasenwe n’igiti
Hagati mu cyumweru gishize imvura n’umuyaga byagushije igiti cya rutura ku gisenye cy’inzu ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Uburengerazuba bwakoreragamo mu karere ka Karongi hangirika ibikoresho byo mu biro.
Igisenge cyarangiritse ku buryo budasubirwaho ariko ku bw’amahirwe nta muntu cyahitanye. Iyo nzu nubwo ikuze biragaragara ko ikomeye urebye uburyo igisenge cyangiritse ariko inkuta ntizigwe.
Yubatswe ku gihe cy’abakoloni b’ababiligi. Igice kimwe cyakoreragamo polisi ari nacyo cyangiritse, ikindi gice kitangiritse gikoreramo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB).

Muri iyi minsi ibiro bya Polisi y’igihugu mu Ntara y’Uburengerazuba bicumbikiwe mu mazu ya Polisi y’igihugu mu karere ka Karongi mu gihe bategereje kwimukira mu nzu nshya y’isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi (CSR) iri ku muhanda werekeza ku mushinga wa gaz methane urenze i Nyamishaba. Ni naho RAB igomba kuzimukira.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
EEEhh, Ibaze rero iyo kiriya Gisenge kiza kuba gikozwe muri ya mabati ya Asbestos? Abapolisi bakazihumeka gutyo zikazabatera Cancer y’Ibihaha?
Polisi niyihutire kuvuurura amazu yabo cyane cyane afite ariya mabati ya Fibrociment