Igikomanguma cy’umbwami bwa Toro muri Uganda cyakoze ubukwe n’Umunyamerika

Igikomangoma Ruth Komuntale cyo mu bwami bwa Toro mu gihugu cya Uganda akaba mushiki wu mwami wa Toro Oyo Rukidi Mpunga, ku wa gatandatu tariki 17/11/2012 yambikanye impeta y’urudashira n’Umunyamerika Christopher Thomas.

Ni ubukwe bwari bwitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda bwabereye muri Katedarali yitiriwe Mutagatifu John.

Igikomangoma Ruth Komuntale na Christopher Thomas.
Igikomangoma Ruth Komuntale na Christopher Thomas.

Ubu bukwe kandi bwitabiriwe na bamwe mu bagize imiryango y’ubwami bwa Busoga, Bunyoro, Buganda, Teso ndetse n’Umugabekazi wa Buganda, Nnabagereka Sylvia Nagginda.

Abandi bitabiriye uyu muhango harimo, abo mu bwami bwa Swaziland, Ghana, Congo, Dr Congo ndetse na Benin.

Igikomangoma Ruth ari kumwe na musaza we, umwami Oyo.
Igikomangoma Ruth ari kumwe na musaza we, umwami Oyo.

Hari kandi visi perezida wa Uganda, Edward Ssekandi, umuvugizi w’inteko ya Uganda Rebecca Kadaga; Ministiri w’Intebe, Amama Mbabazi, ndetse n’abandi banyacyubahiro bari bitabiriye kureba ibirori byari bimaze imyaka itari mike bitaba mu bwami bwa Toro.

Icyakora bitewe nuko uyu mukwe w’Abatoro ari Umunyamerica ntashobora kuzabyara uwayobora mu bwami bwa Toro kuko umuntu wemerewe kubyara umwami ari umugabo muri ubu bwami kandi akaba no mubwoko bw’aba Toro.

Turatsinze Bright

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka