RDC: Ingabo za M23 zirukanye iza FARDC mu mujyi wa Kibumba
Ingabo M23 zakuye mu birindiro ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zari zikambitse mu mujyi wa Kibumba, uherereye mu birometero 25 uturutse i Goma, mu mirwano yongeye kubura mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17/11/2012.
Bamwe mu basirikare ba M23 baganiriye na Kigali Today, bavuze ko intambara ishobora kugera mu mujyi wagoma, kuko basabye imishyikirano na Leta ya Congo ikayanga ahubwo igahitamo kubarwanya.
Izi ngabo zageze mu mujyi wa kibumba nyuma y’uko indege zari zakoreshejwe mu mirwano yabaye kuwa Kane zitashoboye kubasubiza inyuma. Imirwano ingabo za Congo zaje no kurasa mu mujyi wa Rubavu ibisasu bigera kuri bitanu.


Kugeza ubu hari impunzi z’Abanyekongo zahisemo guhita zisubira iwabo zicyumva ko umujyi wa Kibumba wigaruriwe na M23. Ariko hari n’abandi bageze mu Rwanda ku mupaka wa Petite Barriere, bahunze indi mirwano ishyamiranyije FDLR na Mai Mai Nyatura.


Imibare y’abasirikare bakomeje kugwa ku mpande z’ingabo zihanganye yo ntivugwaho rumwe, kuko ibyo uruhande rumwe ruvuga urundi ruyihakana. Gusa Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki moon yasabye MONUSCO kuba maso.
Turakomeza kubakurikiranira amakuru y’uko bimeze muri ubu Burasirabuza bwa Congo.
Silidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
kabira nabanze yubake igisirikarecye kuko ntabasirikare afite kandi bariyanze gushyikirananabo niboyaheraho yubaka igisirikare cyakongo nonengo mende baruku ngo urwanda urwanda abayobozibakongo bo ubwabo nibakimure ibibazobafite bumve ibyo m 23 isaba maze barebengo baragira igisirikare kikomeye
abanyekongo bakwiye gushakira umuti w’ikibazo cyabo muri kongo ariko ibijyanye no kuturasaho byo sinzi uko babitekereje ubwo turareba igikurikira gusa nziko nta kiza cy’intambara
Erega KABILA zi bariya bahungu ko ari indwanyi kandi aranabatinya ariko ntabwo ashobora kugira n’ubwenge bwo kuvuga ngo yegerane nabo bajye mu kishyikirano kuko afite abagabo babi barimo kumubeshya barangiza ngo u rwanda nirwo rurimo kumufasha kandi iyo ingabo ze zirangije gutsindwa zisiga ibirwanisho bariya nabo bakabifata. Na MENDE nawe akajya kuri BBC ngo M23 yatsinzwe ngo bamwe nari bambaye imyenda yambarwa n’Ingabo z’u Rwanda kandi ntiyiyibagije ko imyenda ya Gisirikare yambarwa n’Ingabo zose. Bareke amanjwe bashyikirane na abariya bahungu maze barebe ko amahoro atagaruka.
Ibya Congo ni agahomamunwa ! M23 VS FARDC,FDLRVS MAI MAI !! Birinde gushotora uRwanda gusa.
Ariko rero Ingabo za Congo ni ugukangata gusa, barasakuza bagashotora ariko bakaba aribo bahunga byihuse.
Ururimi gusaaaaaaaaaaaaaaaaa rw Mendeeeeeeee!