CFM yaciwe miliyoni 35 nyuma yo gutsindwa n’abakozi bayo

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Radiyo Contact FM igomba kwishyura miliyoni 35 z’amafaranga y’U Rwanda, agahabwa abanyamakuru batanu bayireze kubirukana mu buryo butemewe n’amategeko, mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 16/11/2012.

Radiyo contact FM itari ihagarariwe mu isomwa ry’uru rubanza, igomba kwishyura kandi imisanzu yose yagombaga gutangira aba banyamakuru mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi .

Aba banyamakuru batangaje ko bishimiye ko barenganuwe kandi ikibazo cyabo kikaba gishobora kubera isomo abandi bakoresha.

Aba banyamakuru baregaga Radiyo Contact FM ibirego bishingiye ku mategeko agenga umurimo, nko kwirukanwa bitubahirije amategeko, kudahabwa imperekeza n’ibindi bihabwa umukozi usezerewe ndetse n’impozamarira y’igihombo cyaba cyaratewe n’uku kwirukanwa.

Umucamanza yasanze Radiyo Contact FM itsindwa ku birego byinshi bityo ikaba igomba kwishyura.

Umunyamakuru watsindiye amafaranga menshi agomba guhabwa miliyoni zisaga gato 11, naho uwatsindiye ari hasi ni uzabona miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’aho bananiriwe kumvikana imbere y’urwego rw’ubugenzuzi bw’umurimo, umwaka wari ushize rugeretse mu nkiko hagati y’aba banyamakuru na Contact FM yahoze ari umukoresha wabo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Na Banki y’abaturage icyo kibazo kiyimereye nabi.Niba ari ukugira menshi!Niba ari ubuswa mu gucunga abakozi!Ariko n’ubwo bagira menshi ni ay’abaturage!Birukana uko babyumva.

MANA J.D yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka