Burera: “Dortoire” y’abanyeshuri yahiye ibyarimo bihinduka umuyonga
Dortoire y’abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya ESKI (Ecole Secondaire Kirambo) yibasiwe n’inkongi y’uburiro ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 18/11/2012 irashya yose n’ibyari birimo byose bihinduka umuyonga.
Serugendo Victor, umuyobozi wa ESKI, yavuze ko iyo “Dortoir” yararagamo abanyeshuri 194 b’abahungu, yibasiwe n’inkongi y’umuriro biturutse ku muriro w’amashanyarazi (court circuit).
Yatangiye gushya mu ma saa kumi n’ebyiri zishyira saa moya z’umugoroba. Nta munyeshuri n’umwe wari uyirimo kuko bari bari muri “Etude”. Icyo kigo kiri gukorerwamo ibizamini bya Leta; nk’uko Serugendo abisobanura.
Akomeza avuga ko bahise bashaka uburyo bazimya uwo muriro ariko mu bintu byari birimo byose nta na kimwe baramiye. Ibikapu by’abanyeshuri, ibitanda, “matelas” amashuka n’ibindi byose byari birimo byahindutse umuyonga nk’uko akomeza abitangaza.

Serugendo akomeza avuga ko abanyeshuri bararaga muri iyo “Dortoir” bahise bimurirwa mu yindi yararagamo abandi banyeshuri bituma bararana ku gitanda ari babari kandi ubundi buri munyeshuri yararaga ku gitanda ari umwe.
Gushya kw’iyo “Dortoir” byatumye abanyeshuri b’abakobwa 16, bo muri icyo kigo bagira ihungabana bajyanwa mu bitaro. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 19/11/2012, abanyeshuri b’abakobwa 15 bagarutse mu kigo gukora ibizamini nk’abandi.
Umwe wagumye mu bitaro niho yakoreye ikizami acunzwe na polisi n’undi mwarimu ushinzwe kugenzura ibizamini; nk’uko Serugendo abihamya.
Ikibazo gisigaye n’icyo kubona aho abo banyeshuri barara ndetse n’ibyo bararamo n’imyambaro yo kwamabara.

Agira ati “…ubuyobozi bw’akarere bwahageze, ubw’ingabo na polisi bose bari bahari ibyo ari byo byose turabona ubuvugizi hirya no hino kugira ngo nibura tubone ibiringiti baryamaho na “matelas” biramutse bishobotse…n’utwenda abana bahindura kugira ngo bashobore nibura kumesa utwo bambaye ubungubu nta kintu mbese bafite.”
Ikigo cy’amashuri yisumbuye cya ESKI cyubatse mu murenge wa Cyeru, mu karere ka Burera. Ni kimwe mu bigo byo mu karere ka Burera biri gukorerwamo ibizamini bya Leta by’abanyeshuri barangiza ikiciro rusange n’abarangiza ayisumbuye baturutse mu bigo bitandukanye byo muri ako karere.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
abayobozi bibigo bya mashuri barya amafaranga ya genewe installation bagashaka abatechnicien bamake kugirango bishirire mu mufuka wabo
nibihangane kandi n,akarere kabagoboke
abo bayobozi biryo shuri ntabwo bari barangaye ubwo? mubambarize.