Ruhango: Urubyiruko rwabonye abajyanama mu bucuruzi
Urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rwashyiriweho abajyanama mu by’ubucuruzi babafasha kwiga imishinga yabo no kuyibatunganyiriza. Abo bajyanama bakorera muri buri murenge bazajya batunganya imishinga y’urubyiruko ku buntu maze rugane ibigo by’imari rwake inguzanyo rukore rutere imbere.
Urubyiruko rwavugaga ko ruhura n’imbogamzi zitandukanye zituma rutagana ibigo n’amabanki ngo rwake inguzanyo kuko rusabwaga ingwate kandi kuyibona bitaboroheye.
Umukozi wa Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ushinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, Nshimiyimana Ivan, arasaba urubyiruko kutitinya rakabyaza umusaruro aya mahirwe bamaze kwegerezwa aho batuye mu mirenge.

Iribagiza Innocent utuye mu murenge wa Ruhango wamaze gukorana n’aba bajyana mu by’ubucuruzi avuga ko butiki nto yari afite itiyongeraga kubera gutinya inguzanyo nyamara nyuma yo kuyaka mu murenge sacco wa Ruhango amaze kugira iyisumbuyeho, kwiyubakira inzu yo kubamo ndetse akaba anarihirira abavandimwe be.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|