Uwiringiyimana ahamya ko indirimbo ye “Bosebabireba” yamugejeje kuri byinshi

Uwiringiyimana Theogene ahamya ko indirimbo ye yitwa “Bosebabireba” yamugejeje kuri byinshi ndetse kugeza ubwo abona inzu yo kubamo ye bwite.

Yatubwiye ko yanyuze mu buzima bukomeye cyane ndetse kugeza ubwo atari afite aho kuba n’ibyo kurya, ariko aho amariye kumenyekana cyane ubuhanzi bwe bwatumye ashobora kugira ubushobozi yiyubakira inzu ku Gisozi.

Uwiringiyimana ni umwe mubahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) akaba yaramenyekanye cyane kubera indirimbo ye yise “Bosebabireba”, iyi ndirimbo ndetse ikaba yaranahise imwitirirwa.

Indirimbo “Bosebabireba” ntiyitiriwe Theo nyir’ukuyikora gusa ahubwo yahise initirirwa ibyuma biranga hirya no hino byamamaza amashusho agenda (video) haba mu mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi.

Iyi ndirimbo kandi yanakoreshejwe nk’akajambo k’akabyiniriro ngo “Bosebabireba” aho umuntu agakoresha ashaka kuvuga ngo kumugaragaro.

Theo Bosebabireba amaze kubona ko indirimbo ye “Bosebabireba” imwitiriwe kandi ikanakundwa cyane byamuteye imbaraga zo gukora ndetse bimuha n’ikizere ko azagera kure cyane muri muzika ye.

Iyi ndirimbo yakoze akanayitirira alubumu ye ya mbere, yamuhaye gukundwa cyane no kumenyekana cyane cyane uhereye mu mwaka wa 2006, ku buryo ahantu henshi agiye kuririmba usanga huzuye abantu benshi baje kumureba ndetse byarimba bakanamuterura.

N’ubwo indirimbo “Bosebabireba” yatumye amenyekana cyane ndetse ikanamwitirirwa, siyo ya mbere yari akoze.

Indirimbo ye ya mbere yakoze ari wenyine yitwaga “Niba Imana ari iyo kwizerwa, ni iki kiguteye ubwoba?” nk’uko we ubwe yabidutangarije.

Twakomeje tumubaza impamvu iriya ndirimbo ye “Bosebabireba” yayise kuriya. Mu magambo ye yagize ati: ‘‘Kuyita kuriya nari nashyizemo amagambo agira ati : Uzashima Imana bose babireba mpita numva ni amagambo yahita akurura abantu bagashaka kumenya ikiri imbere mba ariyo nitirira alubumu, rero nyita gutyo, biranampira baba ariyo banyitirira’’.

Uwiringiyimana Theogene aka Bosebabireba.
Uwiringiyimana Theogene aka Bosebabireba.

Yakomeje atubwira ko nyuma y’uko bamaze kumwitirira iyi ndirimbo ye “Bosebabireba” byamushimishije cyane bigatuma yigirira ikizere.

Yagize ati: “Bakimara kunyitirira indirimbo yanjye byaranshimishije, niyumvishemo umunezero, maze ku giti cyanjye ndavuga nti ibi bintu...nageze n’aho ntabyakira ndavuga ngo nkore iki? Kugeza ubwo wumvaga barabyitiriye ukabona kumatagisi biranditse, abamotari barashyize kumapikipiki, abantu bakabyandika no kububari! Ngo akabari, ngo Bar Bosebabireba.

Ukabona ano ma televiziyo n’ubu baracyayitako. Iyo ushaka kurangira umuntu uramubwira uti reba ahantu hari Bosebabireba agahita ahamenya. Nkurikije ukuntu rero nabyakiriye byaranejeje muri njye numva nihaye agaciro kuburyo nahise mbona ko burya umuntu ataba akwiye kwiheba akiriho. Ni ukuvuga ngo niha ikizere gihagije”.

Aranagira inama abandi bahanzi ngo bakunde ibyo bakora. Yagize ati: “ nkurikije ibyo nanyuzemo n’aho ubuhanzi bwangejeje, nagira abandi bahanzi inama yo kubikunda, bagakunda ibyo bakora ndetse bakabikora neza, ukanabiha agaciro ukumva ari ikintu gikomeye nyine ntubifate nk’ibintu byo kuruhande ukabikomeramo...”

“...amahirwe y’abantu ntangana wasanga hari abo byahombeye wenda ni uko ntabizi ariko numva umuntu wese w’inshuti yanjye namubwira nti ririmba kuko mba mbona ari ibintu byiza byangiriye umumaro binkorera ikintu ntari kwikorera nko kubona inzu mu mujyi wa Kigali ni ibintu bitoroshye ukurikije aho ibihe bigeze...
nge mbona ari ibintu byiza cyane nanakangurira n’abandi, uwiyumvamo impano wese akaririmba kandi ku giti cyanjye sigombwa no kuririmba iby’Imana. Iby’Imana ni uko uba uri umukristu naho ushobora no kuririmba amahoro, ubumwe, amajyambere...”.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

THEOGENE ARIRIMBA NEZA.AMAJAMBO YIWE ARIGISHA CANE

NDAGIJE COURBA DONATIEN yanditse ku itariki ya: 26-04-2020  →  Musubize

NDASHIMILA IMANA UKO IMUKOLESHA IMILIMO WAYO NEZA IMANA IMUGILILE NEZA CYANE

MUSANASE ESTER yanditse ku itariki ya: 15-11-2016  →  Musubize

uwo muhannzi arasobanutse kuko atugezaho ubutumwa bwiza bwubaka umuryango nyarwanda .Imana imuhe umugisha.

Evariste yanditse ku itariki ya: 2-12-2012  →  Musubize

Theo nibyo niba Imana ishaka ko uba aha naha uzahaba byanze bikunze. niba Imana ishaka ko uba ukomeye uzabawe byanze bikunze. ibindi ntibikureba wowe kemura icyo kuyubaha. courage

Francois DUSHIMIMANA yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Theogene akomereze aho arushaho no gusenga kuko muminsi ishize satani yagerageje kumutera ibyondo. Imana ishimwe ko utacitse intege ugakomeza umurimo w’Imana rushaho gukaza amasengesho humura Imana irikumwe nawe gusa uzirinde gutandukira utazashiduka warabaye nk’abandi njya mbona hanze aha ukamera nka cya kirondwe cyumiye kuruhu inka yarariwe kera; ba maso .Imana iguhe Imigisha.

Kizere yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka