Urwo rubyiruko w’abasore ruvuga ko uwo mukino ubafitiye akamaro kuko utuma bava mu bwigunge bagafashanya ndetse ukanabafasha kwirinda mu buryo butandukanye dore ko batuye mu cyaro ahakunze kuba urugomo rutandukanye.
Bakomeza bavuga ko ubumenyi bafite muri uwo mukino budahagije ngo kuko basa nk’aho bari bonyine aho batabona amahirwe yo kujya gukina ahandi kugira ngo biyungure ubumenyi nk’uko Rwubatswenimana Ezekiel, ufite umukandara w’ubururu, abitangaza.

Imikandara y’uwo mukino bafite bayikuye mu marushanwa atandukakanye abera hanze y’akarere bavukamo ariko hari n’igihe batumiza abamaze gutera imbere muri Karate maze bakaza kubakoresha ibizamini, (passage) bakabaha imikandara.
Urwo rubyiruko rw’abasore batanu harimo umwe ufite umukandara w’ikigina, ndetse n’undi ufite umukandara w’ubururu bahamya ko iyo mikandara bafite bayikoreye ku buryo izwi ku rwego rw’igihugu.
Barasaba ubufasha
Abo basore bagizwe ahanini n’abarangije amashuri yisumbuye bongeraho ko kutagira amikoro bituma batabona abarimu bo kubungura ubumenyi bwisumbuyeho bwa karate.
Urwo rubyiruko rukina Karate ruvuga kandi ko kubona imyambaro yagenewe uwo mukino (Kimono) nabyo bibagora kuko atari imyambaro iboneka mu isoko ku buryo bworoshye; ndetse no kubona aho gukorera imyitozo birabagora.

Iyo abanyeshuri bari mu biruhuko nibwo bakora imyitozo neza kandi igihe kirekire kuko aho bayikorera mu mashuri nta banyeshuri baba bahari ngo barababangamira.
Nizeyimana Théogene, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugengabari, avuga ko bafasha urwo rubyiruko hakurikijwe ubushobozi uwo umurenge ufite aho babatiza icyumba cyo gukoreramo imyitozo.
Urwo rubyiruko rutangaza ko rwatangiye gukunda umukino wa Karate rugifite imyaka mike. Bajyaga gushungera aho abasirikare bakoreraga mu murenge bavukamo, babaga bari kwitoza umukino wa Karate, nyuma baza kubemerera nabo kubigisha.

Guhera ubwo batangiye kuyikunda, bajya ku ishuri bakayikina, ndetse banaza mu biruhuko bakitoza bituma bakora itsinda ry’abakina Karate mu murenge wa Rugengabari.
Iyo habaye ibirori bitandukanye mu murenge wa Rugengabari baratumirwa maze bagasusurutsa ababyitabiriye.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza nkokubona urubyiruko rwitabira imikino bizagere muturere twose bityo tugatera imbere uturere dufashe abobana batere imbere murakoze.
nibyiza nuko ntabeterankunga bahagije muruyumukino nabanyamakuru ntibabikundisha abantu haburiki mutubwire
aba bana turabashimiye pe! Njyewe ndabona ntakobatagira bakeneye inkunga y’Aba Sensei na FERWAKA ikabashakira bimwe mu byangombwa bifuza badafite kandi nuwo murenge ukabibafashamo
Rei!yewe ababasore bakwiye gufungwa no guhatwa amatsuki ahagije!!!kweli abantu bakinnye karate baradusebeje pe!nonese iyo mujya gukora kumiti imbere yabaturage niterabwoba mwarimo nibiki se???icyambere karate ubwayo abantu baziko arukurwana nkaho mwakoze wenda kata nizindi demonstration zibereka ko atari imirwano gusa mwafoye udutuza nkamabandi pa pa pa paaaaaaaa!ahaaaaaaaaa ntibizoroha niba karate araha igeze pe!Sensei Sinzi,Sayinzoga muratabare sinzi niba ibi Sensei Guy ariwe urigutoza ababantu bakora gutya!!!!!Birababaje peeeeeeee!
ab bakinyi bakwiye gufashwa, kuburyo babona imyitozo ihagije, ndetse na ferwaka ikagira uruhare runini.
Nibyo rwose bakenewe gufashwa!!! ningombwa ko duhindura imyumvire tukumva ko Karate ari imukino nk’iyindi yose dusanzwe tuzi!!!