Ibitaro Gisirikare bya Kanombe bigiye kuzana uburyo bushya bwo kuvura ububabare

Ibitaro bikuru bya Gisirikare bya Kanombe (RMH), bigiye gutangiza uburyo bwihariye bwo kuvura ububabare buturuka ku ndwara zitandukanye, zirimo uburwayi busanzwe n’ihungabana, uburyo bugiye kugezwa bwa mbere mu Rwanda.

Mu rwanda ndetse na handi kw’isi usanga abantu bugarijwe n’ikibazo cy’ububabare bitewe n’ibibazo bitandukanye bafite, mu Rwanda naho icyo kibazo kikahagaragara, nk’uko byatangajwe na Maj. Dr. King Kayondo, Umuhuzabikorwa w’akarere muri ibi bitaro.

Mu mahugurwa ahuje abahuje n’impuguke zitandukanye, ziturutse hirya no hinoyatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17/11/2012, yatangaje ko icyateye gutegura icyigikorwa ari uko hagaragaye ko abantu bagera kuri 50% basanzwe barwaye baba bafite ububabare by’umubiri cyane.

Yavuze ko ibyo biterwa n’uko ari ikintu kimwe mu mubiri wabo kiba kirwaye gituma umuntu ababara.

Yagize Ati: ”Ubu ni uburyo bushya bw’ubumenyi bwo kuvura ububabare tugize mu Rwanda, kuko akenshi usanga umuntu iyo amaze kubagwa cyangwa se kanceri abantu baba barwaye, usanga umuntu afite ububabare budasanzwe bw’igihe kirekire muri we bitewe n’ibibyimba afite mu mubiri.

Niyo mpamvu twasanze ko aringombwa yuko byashakirwa umuti ubwo bubabare bukavurwa”.

Dr. Kayondo yakomeje avuga ko uburyo bwo kuvura ububabare, mu ibindi bihugu bimaze igihe bubikoresha, agasanga cyari cyo gihe ko u Rwanda narwo rubikoresha. Yatanze urugero rw’u Bwongereza babimazemo imyaka 40 na Kenya bamaze imyaka umunani babikoresha.

Emile Rwasirabo, Perezida w’[Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuvuzi (RBC), yavuze ko umuntu atababara umubiri gusa ahubwo n’amarangamutima ye nayo ari mu bintu byatera ububabare, kuko byagaragaye ko abantu bamaze kunva neza uburibwe bw’ububabare, uko butera naho bubera.

Ati: ”Ubu turi kurebera hamwe mu rwego rw’ibitaro bikuru byo mu Rwanda uko tuzajya tuvura ububabare kuko nubwo tuvuga ububabare ari ububabare buri buto n’ububabare budashira twishyize hamwe twabibonera igisubizo”.

Bivugwa ko mu rwanda usanga abababaye bagera kuri 20%, aho usanga umuntu wese mu Rwanda akubwira ko afite ububabare. Gusa nta ubushakashatsi burakorwa kugira ngo hamenywe ikibazo uko giteye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Title y’Umuhuzabikorwa w’akarere mu bitaro bya Gisikare bya Kanombe; bishatse kuvuga iki ??

Paul yanditse ku itariki ya: 17-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka