Ngoma: Umusaza n’umukecuru bashimiwe ko bakorana neza n’umurenge SACCO

Kabananiye Staton na Barukinaho Saidath bakomoka mu murenge wa Kazo, bahawe igihembo n’ubuyobozi bw’akarere ko bakorana neza n’umurenge SACCO wa Kazo mu karere ka Ngoma.

Kabaniye na Barukinamo bose bahuriza ko guhembwa babikesha ko iyo babonaga amafaranga batayajyanaga mu nzoga ahubwo bahitaga bayajyana kuyabitsa none ubu ngo bamaze kwiteza imbere.

Nkuko bisobanurwa na perezida w’umurenge SACCO wa Kazo, Nkurunziza Aimable, ngo uyu musaza n’umukecuru babaye intangarugero mu gukorana neza n’umurenge SACCCO Kazo kuva watangira mu mwaka wa 2009.

Bimwe mu bikorwa byaranze aba bahembwe ngo ni uburyo babitsaga neza muri uyu murenge ndetse bakanabikuza.

Perezida w’Umurenge SACCO wa Kazo yagize ati “Uyu musaza n’uyu mukecuru mureba rwose bagaragaje gukorana neza na SACCO yacu babitsa neza kandi banabikuza neza, kubwibyo bahize abandi niyo mpamvu tubahembye.”

Uwaje ahagaragariye umuyobozi w’akarere ka Ngoma mu muhango wo gutaha inyubako nshya ya SACCO, tariki 16/11/2012, ubwo uwo musaza n’umukecuru bahembwanga, yasabye ko n’urubyiruko rwakitabira gukorana na SACCO maze narwo rugafata ibihembo.

Uwaje uhagarariye umuyobozi w' akarere ka Ngoma ashyikiriza ibihembo umuzaza Strato.
Uwaje uhagarariye umuyobozi w’ akarere ka Ngoma ashyikiriza ibihembo umuzaza Strato.

Mu ijambo rye Muzungu Gerard, yagize ati “turashaka kubona n’urubyiruko ko rugaragara mu bahabwa ibihembo kuko bakoranye neza na za banki cyangwa SACCO nibyo bizatuma twihuta mu iterambere.”

Muri uyu muhango kandi abaturage basabwe kugana za SACCO bakava ku myumvire ya kera yo kubika mu misego cyangwa mu ihembe, bityo abasigaye batarakorana na za SACCO biyongere.

Abahembwe bahawe matera naho ababashije kuba ku isonga mu gukangurira no gushyira mu bikorwa ibyasabwaga ngo inyubako ya SACCO yuzure bahawe certificate. Inyubako nshya ya SACCO Kazo yuzuye itwaye amafaranga miliyoni 27.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka