Nyagatare: Yataye umwana mu musarane
Tengera Jennifer w’imyaka 39 utuye mu mudugudu wa Kayigiro, akagali ka Gitengure, umurenge wa Tabagwe ari mu maboko ya Polisi nyuma kubyara umwana ufite ubumuga kandi atagejeje igihe mu ijoro rya tariki 15/11/2012 akamuta mu musarane.
Abaturage bemeza ko impamvu yakoze aya mahano ari uko yatinyaga ko abana b’umugabo we bakuru bamenya ko yongeye kubyarana na rubanda.
Ngo ahagana saa tatu z’ijoro tariki 15/11/2012 yumvise aribwa mu nda ajya ku musarane ari naho yabyariye. Nyuma yo kubona ko yabyaye umwana utagejeje igihe kandi wapfuye ngo yigiriye inama yo kumuta mu musarane. Tengera ariko ahakana yivuye inyuma ko atagerageje gukuramo iyi nda. Ngo umuti yanyoye kera yivura inzoka wari umubirizi.
Ibi avuga ariko binyomozwa na Yankurije Libertha ari nawe wamufashije kubyara ndetse bakanararana iryo joro. We yemeza ko Tengera yabyariye mu nzu ndetse ngo na nyuma yo kubona ko umwana yavutse apfuye agira inama nyirukubyara kubimenyesha abantu agashyingurwa n’ubwo undi ngo atabikozwaga.
Ngo yazindutse ataha ariko ngo agarutse asanga umwana yamaze gushyirwa mu musarane ndetse asabwa na nyirubwite kutamuvamo. Uyu Yankurije kandi yemeza ko yari asanzwe azi neza ko uyu Tengera yanywaga imiti yo gukuramo iyo nda kuko ngo itari iy’umugabo we.
Umugabo wa Tengera na Yankurije Libertha uzwi ku izina rya Mugeni ngo nibo bonyine bari basanzwe bazi ko uyu Tengera atwite.
Igikorwa nk’iki ngo cyari kimenyerewe ku bakobwa banga kubyara batarashaka. Umwe mu bakecuru twaganiriye wanaje gusengera Tengera ku cyumweru gishize kuko yari arwaye nubwo atari azi ko afite inda nyamara basenganaga avuga ko bigayitse cyane kandi ngo n’ubyaye upfuye ntagomba kumuta mu musarane.
Yagize ati “Iki n’igikorwa cy’urukozasoni. Ntabwo amahano nkaya yagakozwe n’umubyeyi usanzwe afite abandi bana.”
Muzehe Rwivanga utazi imyaka ye y’ubukure uretse ko yibuka ko yavutse mu iragara, mu Kinyarwanda kijimije yemera ko yari asanzwe aziko umugore we yari atwite n’ubwo atariwe wabimubwiye gusa ngo kubyara kwe ntako yari azi.
Uyu musaza usanganwe ubumuga bwo kutagenda kubera imvune amaranye igihe, yifuza ko ngo umugore we akwiye gufungurwa kuko ari we wari utunze umuryango n’ubwo yemera ko ubundi umunyacyaha aba akwiye guhanwa.
Abaturanyi ndetse n’ubuyobozi bw’akagali ka Gitengure bemeza ko impamvu Tengera yahishe ko atwite ndetse agakuramo n’inda ari uko yatinyaga ko abana abereye mu kase bamenya ko yongeye kubyarana n’abandi bagabo kuko ngo byabayeho ndetse ngo icyo gihe akaba yarihanangirijwe n’abo basore bahagera baje kubasura gusa.
Ikindi kandi ngo n’uko uwo mwana yavukanye ubumuga nk’uko bisobanurwa na Bashaija Sam umunyamabanga nshingwabikorwa by’akagali ka Gitengure.
Tengera Jennifer ukekwaho gukuramo inda agata n’umwana mu musarane ni umubyeyi w’abana 4 ndetse nk’uko abyemeza ngo iyi nda yabyaye nti yari azi igihe yayisamiye n’ubwo akeka ko yari hagati y’amezi 5 na 6 dore ko ngo yari yaraboneje urubyaro.
Iyi nkuru y’uko yataye umwana mu musarane yamenyekanye ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 16/11/2012, gusa uyu mwana yakuwe muri uwo musarane mu gitondo cyo kuwa gatandatu adafite umutwe ari nabwo yashyinguwe.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|