Gusubika imanza bikomeje kuba ikibazo mu nkiko

Perezida w’urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yemeza ko gusubika imanza ari ikibazo kikigaragara mu nkiko kandi gikwiye guhagurukirwa kugira ngo gikemuke, nk’uko yabitangaije mu ntara y’Amajyepfo mu rugendo yahagiriye kuwa Kane w’iki cyumweru.

Prof. Rugege yatangaje ko uku gusubika imanza bituma inkiko zigira ibirarane n’abareze ntibahabwe ubutabera mu buryo bwihuse. Ariko akemeza ko iryo subika riterwa n’impamvu zitandukanye zidaturutse ku nkiko.

Izo mpamvu ni nk’igihe ababuranyi baba batitabye imanza zabo, guhamagara ababuranyi bidakorwa n’inzego z’ibanze, nk’uko biteganywa n’amategeko n’ibindi bitandukanye.

Yaramba Jean Marie Vianney, Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe nawe atangaza ko kwimura imanza ari ikibazo bakunze guhura nacyo ngo kuko ababuranyi baba batitabye.

Iki kibazo gikunda kugaragara mu manza z’imbonezamubano, kuko ababuranyi aribo bitwarira impapuro zihamagaza ababuranyi bari kumwe mu rubanza, bityo iyo hari udashishikajwe n’uko urubanza rwe ruburanishwa izo mpapuro ntazitange hakazitaba uwareze gusa.

Habamo kandi n’abashaka guhimana ntibitabe urukiko ku munsi w’iburanisha, bikaba bikunze kuba ku bantu bafite ikiburanwa muri urwo rubanza.

Yaramba akomeza atangaza ko hafashwe ingamba zitandukanye mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo by’ababuranyi badashaka ko imanza zirangira. Avuga ko imanza bizajya bigaragaramo ko uwareze atamenyesheje uwo baburana zizajya zisibwa mu rwego rwo kubaca intege.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga yagiriye inama inkiko gukorana neza n’inzego zose, kugira ngo inshingano zabo zibashe kuzuzwa uko bikwiye, bagakangurira ababuranyi kwitaba imanza zabo kandi bagakora ibishoboka byose ngo iki kibazo gikemuke.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka