Nyamasheke: Abasenateri barasaba ko imisanzu ya “mutuelle” itangwa kare

Abasenateri barasaba ko imisanzu ya mutuelle yajya itangwa hakiri kare kugira ngo abayitanze babashe kwivuza badakererewe kandi inzego zose zirebwa n’iyi gahunda zigakora ibishoboka kugira ngo ubushake bwo gutanga ubu bwisungane buhinduke umuco.

Ibi abasenateri bari muri komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage babitangarije mu karere ka Nyamasheke, tariki 16/11/2012 ubwo baganiraga n’inzego zitandukanye zirebwa n’iyi gahunda.

Inzego zo mu karere ka Nyamasheke zasuwe n’abasenateri zirimo ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwari kumwe n’abahagarariye ubukangurambaga bwa Mutuelle de Santé mu karere, Ibitaro bya Kibogora ndetse n’Ikigo Nderabuzima cya Hanika.

Senateri Bishagara Kagoyire Therese na Senateri Sindikubwabo Jean Nepomuscene bari muri uru rugendo kugira ngo barebe imigendekere y’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya mutuelle ndetse n’imbogamizi zishobora kugaragaramo kugira ngo batekerereze hamwe uburyo iyi gahunda yabona umuti ku buryo burambye, nk’uko byasobanuwe na Senateri Bishagara Kagoyire Therese, ari na we Perezida w’iyi Komisiyo.

Inzego zose zirebwa na gahunda ya Mutuelle zemeza ko ari ingirakamaro, ariko ikibazo kikiyigaragaramo kikaba ari ubwitabire bw’abatanga umusanzu wayo. Mu karere ka Nyamasheke, abamaze gutanga uyu musanzu mu mwaka wa 2012-2013 basaga gato 30% gusa.

Nk’uko byagaragajwe, ngo ibi birahangayikishije kuko iyo abaturage bose bataratanga umusanzu, biba bigoye kubona serivise z’ubuvuzi. Ikindi kibazo ni uko iyo abantu batanze umusanzu ari bake, abarwaye bahita bakoresha ya mafaranga yatanzwe, rimwe na rimwe ugasanga Gahunda ya Mutuelle isigayemo imyenda ku bitaro cyangwa ibigo nderabuzima.

Urugero ni nk’aho iyi gahunda ya Mutuelle ibereyemo umwenda w’amafaranga agera kuri miliyoni 206, Ibitaro bya Kibogora, arimo asaga miliyoni 147 ya politike ya mbere ya Mutuelle (aho buri muturage wese yatangaga 1000) ndetse na miliyoni 59 zo mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, Dr. Nsabimana Damien yasabye ko Minisiteri y’Ubuzima yakunganira ibi bitaro kuko ari ibitaro byo mu cyaro, byakira abantu benshi kandi bigatanga serivise zo ku rwego rwo hejuru.

Ku bw’ibyo, bikaba bishobora kugora Ishami rya Mutuelle ry’akarere ka Nyamasheke kujya ryishyura imyenda ibi bitaro rikabasha no gufasha ibindi bitaro n’ibigo nderabuzima biri muri aka karere.

Abasenateri bishimiye serivise zitangirwa ku Bitaro bya Kibogora kandi bizeza ko bazakorera ubuvugizi ibi bitaro.

Ku Kigo Nderabuzima cya Hanika ho basanze nta mwenda Mutuelle de Santé ibereyemo iri vuriro ariko ubwitabire bwo gutanga imisanzu y’uyu mwaka buracyari hasi.

Impamvu itangwa na benshi muri aka karere k’icyaro, ngo ni uko muri ibi bihe hasa n’ahari ubukene bw’amafaranga kandi ugasanga imiryango iba igizwe n’abantu benshi.

Ubwo yaganirizaga abajyanama b’ubuzima n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugeza ku rwego rw’Umudugudu bari ku Kigo Nderabuzima cya Hanika kiri mu murenge wa Macuba, Senateri Sindikubwabo Jean Népomuscène yasabye abayobozi bahagarariye abandi kuzajya baba intangarugero mu gutanga uwo musanzu kandi inzego zose zirebwa n’iyi gahunda zigaharanira ko uyu musanzu wajya utangirwa igihe, harimo no kumvisha abayatanga akamaro kawo.

Ntivuguruzwa Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka