Ntibiremezwa ko Kanyombya azajya i Burayi
Hamaze iminsi havugwa ko Kayitankole Ndjoli uzwi ku izina rya Kanyombya azerekeza mu Bubiligi kwerekana ibihangano bye birimo filime na byendagusetsa ariko we avuga ko bitaremezwa.
Mu kiganiro twagiranye kuri uyu munsi tariki 19/11/2012, Kanyombya yadutangarije ko amakuru yuko azajya mu Burayi mu kwezi kwa cumi n’abiri atayahamya.
Mu magambo ye asekeje dore ko asanzwe anasetsa cyane mubuzima bwe bwa buri munsi, yagize ati: « Oya ubu se ko batarabiconfirma ubwo urumva nzagenda? Ubuse ndamutse nsitaye cyangwa ngacika ino urumva nagenda? Cyangwa nkarwara igituntu? Ntabwo nagenda da!!!... ».

Kanyombya yakomeje atubwira ko iyo gahunda ihari ariko ko atazi igihe bizatunganira ngo agende. Yongeyeho ko bishobora kuba uyu mwaka cyangwa se umwaka utaha wa 2013 ndetse kandi ko wenda byazanaba no mu mwaka ukurikiraho wa 2014 cyangwa se ntagende.
Kanombya asanzwe amenyerewe cyane mu mafilime asetsa ariko muri iyi minsi n’abahanzi benshi basigaye bamwiyambaza mu mashusho y’indirimbo zabo, ndetse n’ibigo by’ubucuruzi bisigaye bimwifashisha mu kwamamaza ibikorwa byabo.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 29 )
Ohereza igitekerezo
|
kanyobya.damwemerape.natwe.nyagatare.azase.atuganirisepe..
nibyiza ariko azamanye nyabihu kabatwada
ni byiza ariko akarusho yagera na canada,akazana na fils
nukwo bizagenda gute namara kuva mumugyi wakigali
Ngo iyo rizindutse riba rigiye kureba!umusaza kanyombya azaduha ubuhamya
Turamushaka no muri america kabisa
KBS KANYOMBYA ATUKANA NA NZOVU AHA NDI YIBA AMANGARE NI DANGER KBS NAZE MURI AMERICA ADUSANGE TUZAMWAKIRA BIRENZE
sha ni umusaz gs azagaruke vuba.
Nta kibazo azagende ariko yibuke ko hari abo asize inyuma
Kanyo wararangiye ubwo wakwemera ububilg ndiwowe nakigira mwijuru pee ndakwemera musaza
bye bye nyombya wacu
I LIKE THOSE MAY FRIEND NDABIKUNZE CYANE UZAGARUKE UTUBWIRA ICYOWA BONYEYO COOL NAMUSHUKURU MWENYEZIMUNGU!
uraberewe musaza