Rayon Sport ntirumvikana n’umutoza Luc Eymael kubera amafaranga
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport buratangaza ko kugeza ubu butarumvikana n’umutoza w’Umubiligi Luc Eymael uri mu Rwanda, akaba yari yaje gusimbura umufaransa Didier Gomes da Rosa ariko kugeza ubu amafaranga arimo gutuma impande zombi zitumvikana.
Umuyobozi wa Rayon Sport, Ntampaka Théogène, yatubwiye ko uwo mutoza wageze mu Rwanda ku wa gatandatu w’icyumweru gishize afite ubushake bwo gutoza iyo kipe, ariko ikijyanye n’amafaranga azajya ahembwa kikaba gikomeje gusubiza ibintu inyuma.
Ntampaka yagize ati, “uriya mutoza afite rwose ubushake bwo gutoza ikipe yacu. Kubona afata urugendo rwe akava i Burayi akaza hano, na n’ubu akaba agihari, bitwereka ko ashaka aka kazi, ariko iyo tugereranyije amafaranga twahaga Gomes n’ayo uyu Eymael ashaka usanga byatugora cyane kuyabona”.
Ntampaka avuga ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 29/1/2014, aribwo, binyuze mu nyandiko, bongeye kubwira uwo mutoza wahoze atoza Leopard yo muri Kenya amafaranga bashobora kumuha n’ibyo bashaka ko azabakorera naramuka ayemeye.

Uwo mutoza nawe yabahaye inyandiko za nyuma zigaragaza ibyo yifuza, ngo bakaba bagomba kubiganiraho, bagafata umwanzuro wa nyuma mu minsi kikeya.
Nubwo Ntampaka yirinze gutangaza umubare w’amafaranga umutoza Luc Eymael abasaba, amakuru atugeraho avuga ko yaba yifuza guhebwa ibihumbi birindwi (7000) by’amadolari, ariko Rayon Sport ikavuga ko ari menshi cyane, bagereranyije n’ibihumbi bitatu (3000) Didier Gomes ashaka gusimbura yahembwaga.
Nubwo atarahabwa akazi, umutoza Luc Eymael ucumbikiwe muri Heritage Hotel i Nyanza, yatangiye gutoza ikipe ya Rayon Sport. Kuva ku wa kabiri tariki ya 28/1/2014, yatangiye kugaragara mu myitozo y’iyo kipe i Nyanza kugeza uyu munsi ntasiba gutoza iyo kipe.
Luc Eymael, w’imyaka 54, uretse Leopards yo muri Kenya yatoje igihe gito, yanaciye mu makipe nka Vita Club yo muri Congo Kinshasa ahamara umwaka umwe, atoza Missile FC yo muri Gabon na yo yamazemo umwaka umwe anyura mu ikipe ya MC Oran yo muri Algeria na yo yamazemo amezi abiri.
Kugeza ubu Rayon Sport ashaka gutoza iri ku mwanya wa kabiri 34, ikaba irushwa amanota abiri na APR FC iri ku mwanya wa mbere.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ukwamakipazahura