Bugesera: Umugabo yiyahuje umugozi birakekwa ko byaturutse ku mugore we

Umugabo witwa Niringiyimana w’imyaka 38 y’amavuko yiyahuye tariki 29/01/2014 yimanitse mu mugozi, ibyo bikaba byarabereye mu murenge wa Ngeruka mu kagari ka Murama mu mudugudu w’Ikoni mu karere ka Bugesera.

Bikekwa ko uyu mugabo yiyahuye biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugore witwa Kabagwira Bridgitte w’imyaka 36 y’amavuko nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka; Sebarundi Ephrem.

Yagize ati “nyuma yo kugirana ibibazo n’umugore we waje no kumuta yisubirira iwabo mu murenge wa Ruhuha amutanye abana bane, mu ijoro baduhuruje batubwira ko umugabo yiyahuye yimanutse mu mugozi”.

Sebarundi asaba abaturage ko bagomba kugana inzego zibegereye maze zikabafasha kubakemurira ibibazo, aho kugera aho bibyara urupfu cyangwa no kugirango banakomeretsanye.

Umurambo wa Niringiyimana wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata mu gihe ugitegerejwe gushyingurwa.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka