Nyamirama: Yateye icyuma abantu babiri aratoroka ariko uwo bafatanyije arafatwa

Umusore witwa Kaneza uri mu kigero cy’imyaka 23 wo mu mudugudu wa Nyakigarama mu kagari ka Shyogo ko mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza mu ijoro rya tariki 29/01/2013 yateye icyuma abantu babiri ahita atoroka.

Abatewe icyuma ni Twizeyimana Jean Pierre na Ndayambaje Christophe bombi bakaba barwariye ku kigo nderabuzima cya Nyamirama mu karere ka Kayonza. Nubwo Kaneza yatorotse mukuru we witwa Ntazinda Chadrack yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri poste ya polisi ya Nyamirama, aho akekwaho kuba yafatanyije na Kaneza mu gutera abo bagabo bombi icyuma.

Amakuru ava mu baturage b’ahabereye ubu bugizi bwa nabi baravuga ko Kaneza yari yasinze, bamwe bagakeka ko yari yanyoye utuyoga twitwa Suruduwiri. Utwo tuyoga ubusanzwe ni inzoga zo mu bwoko bwa GIN zifungwa mu ducupa dutoya twa pulasitiki, agacupa kamwe kakagurishwa amafaranga ari hagati ya 200 na 300 bitewe n’aho umuntu yakaguze.

Nubwo utwo tuyoga twahawe icyemezo cy’ubuziranenge n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) tukaba twemerewe gucuruzwa mu Rwanda, bamwe mu baturage bavuga ko twica nabi umuntu watunyoye ku buryo ashobora no gukora ibikorwa bya kinyamaswa atabigambiriye nk’uko bivugwa n’umusore wiyita Talibani w’i Nyamirama.

Mu byumweru bibiri bishize na bwo umusore witwa Ntakirutimana Sylvain wo mu kagari ka Rubumba mu murenge wa Kabare yateye icyuma mugenzi we witwa Semana Jean.

Icyo gihe byavugwaga ko bapfuye telefoni uwatewe icyuma yashinjaga mugenzi we ko yamwibye, ariko nyuma biza kugaragara ko na bo bari biriwe banywa “suruduwiri” ku buryo yaba ari yo yatumye baterana ibyuma.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka