Inganda zikorera mu Rwanda zigeze ku kigero cya 60% zita ku bidukikije
Inganda zo mu Rwanda zirashimirwa ubushake zigira mu gucunga neza ibizikorerwamo no kwita ku bidukikije, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi (MINICOM).
Mu nama yateguwe n’iyi Minisiteri ifatanije n’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije mu Rwanda (REMA), kuri uyu wa 30/01/2014, bemeje ko kurengera ibidukikije bigeze ku kigero cya 60%, nk’uko byemejwe na Alex Ruzibukira, umuyobozi mukuru ushinzwe inganda nto n’ibigo by’imari iciriritse muri MINICOM.
Leta y’u Rwanda irifuza ko mu mwaka wa 2017 kwita ku bidukikije byaba bigeze kuri 80% naho muri 2020 bikazaba bigeze ku 100%. Amabwiriza yashyizweho ku bifuza gutangiza inganda ari mu byitezweho kugira uruhare mu gutuma iyo mibare igerwaho; nk’uko Ruzibukira yabitangaje.

Munyaneza Raaj, umuyobozi w’uruganda rwa Utexrwa ucyuye igihe yavuze ko ibyo u Rwanda rukora byo kwita ku bidukikije bikorewe igihe. Yagize ati "Ubu twatangiye gukoresha amamashini adasaba umuriro mwinshi kandi agatanga umusaruro ibi byose ni zimwe mu ngamba twafashe mu kubungabunga ibidukikije."
Niyonzima Steveen umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gukurikirana uko inganda zikoresha amazi, umuriro imyanda no kubibyaza umusaruro mu kigo (RRECPC) Rwanda Resource Efficient and Cleaner Production Centre yavuze ko abantu bafite inganda bagomba kumenya ibyo basohoye n’ibyinjiye kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze.
Ati "Amazi ndetse n’umuriro biri mu bintu bitwara amafaranga menshi kandi uburyo bwo kubigabanya burashoboka."
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza cyane kandi tuzabyungukiramo nk’abanyarwanda kandi Imana ikunda urwanda n’ibindi byiza tutarageraho bizaza!
Twishimira cyane aho u Rda rwacu rugeze ni byiza kandi bifite aho biva n’abo tubikesha..Inganda ni kimwe mu bifatira runini iterambere ry’igihugu icyaricyo cyose!!komeza imihogo rwanda yacu!!
Twishimira uburyo u Rda rugenda rugera ku ntego no kw’iterambere rihamye kandi ruzanarigeraho rwose!!
Ibi n’ibyo twita iterambere, bizaza muhumure banyarwanda n’izibika zari amagi!
nibyo inganda zacu zigomba kubahiriza ibidukikije kuko numwanya tumara tubyitaho ntabwo twaba aba mbere mu kubyangiza. yibaga nabandi bos batureberegaho.
inganda ziri mubintu bizamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage , ariko nanone riri mubikorwa byangize ubuzima bw’abantu bukanabuzambya kurwego rwohejuru, biherera rero mu kwangiza ikirere n’ibidukikije, harimo iyohererezwa ry’ibyuka bibi mukirere ndetse nimyanda iva mundanga yerekeza mungo ndetse nibindi bikorwa by’abaturage, uzarebe ibi bihugu byateye imbere munganda nabyo bihorana ibiza biri kurwego rwo hejuru uruhare rurini rw’ibyo biiiza n’inganda, mu rwanda kubwamahirwa(nubwo inganda ari iterambere)ntiziraba nyinshi, ariko zigenda ziyongera, banyiri nganda bagakanguriwe gufata neza ibidukikije kuba u rwanda rugifite ikirere kizima n’ibidukikije bikiri bizima nuko haricyo banyiri nganda bagerageza gukora kugirango ibidukikije byitabweho, kandi bakomerezaho kuko ibidukikije byitaweho nibwo buzima bwabari kwisi ndetse no mu rwanda by’umwihariko