Gakenke: Abayobozi b’utugari barasaba ko bazamurwa mu ntera nk’uko babisezeranyijwe
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari barasaba ubuyobozi bw’akarere kubazamura mu ntera bagahabwa 15% by’umushahara nk’uko babimenyeshejwe n’ubuyobozi muri Nyakanga 2013 ariko bikaba bitarashyizwe mu bikorwa.
Iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’akarere ariko bubasaba kwihangana mu gihe bagikurikirana icyo kibazo kuko cyatewe na porogamu ya Minisitiri y’Abakozi ba Leta ifite ibibazo; nk’uko Mbarushimana Christophe uhagarariye abandi banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari abisobanura.
Ati: “mu by’ukuri ikibazo cyabayeho baduhaye amabaruwa atuzamura mu ntera (horizontal promotion) amafaranga arabura nka doyen ndagikurikira njya resources humaines [umukozi ushinzwe abakozi] anyereka formule bakoresheje babara atubwira ko muri minisiteri ari ho byapfiriye.”
Ibi binashimangirwa na Kansiime James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke, uvuga ko iki kibazo cyagaragaye bwa mbere muri aka karere kuko ari ho babaye mbere mu gushyira mu myanya ariko ngo n’ahandi mu tundi kizagaragara vuba.
Yemeza ko cyaturutse kuri porogaramu [IPPS] ya MINIFOTRA ikoreshwa mu gutunganya imishahara y’abakozi, ngo bazamuwe mu ntera bo bongererwaho amafaranga ibihumbi bitatu mu gihe abakozi bashinzwe iterambere mu tugari bongerwaho ibihumbi 15 kandi batabarusha umushahara w’ifatizo.

Bwana Kansiime agaragaza ko kubera iyo porogaramu bahemberamo, abo bakozi bahembwa amafaranga menshi bityo, akarere kakaba gatakaza amafaranga atari make buri kwezi, yizeza ko bagiye gukurikirana icyo kibazo ngo gikemuke.
Muri uku kwezi kwa Mutarama 2014, akarere kandikiye Minisiteri y’Abakozi ba Leta ariko na n’ubu nta gisubizo bari batanga.
Kanyankore Tito ushinzwe ibijyanye no gutunganya imishahara muri MINIFOTRA yabwiye Kigali Today ko bagiye gukemura icyo kibazo ngo niba ari ikibazo cya system, ntibagombaga kwima abakozi uburenganzira bwabo, yongeraho ko icyo kibazo gishobora kuba kiri no tundi turere.
Mbarushimana Christophe asanga kutazamurwa mu ntera bitazagira ingaruka ku mikorere yabo keretse bamwe bashobora kuba bararakaye bakaba bakora nabi, yabasabye gukomeza gukora akazi kabo nk’uko bisanzwe, ubuyobozi ngo barabwizeye buzagikemura.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|