Abanyarwanda baramarwa impungenge ku buryo bwa digital kuri TV

Ikigo ngenzuramikorere (RURA) kiratangaza ko abantu badakwiye kugira impungenge ku ikoreshwa ry’uburyo bugezweho bwo gusakaza amajwi n’amashusho bwa digital, kuko buzanye ibyiza gusa ku bakoresha televiziyo.

Guhera tariki ya 1/2/2014, iminara ya Rebero na Jali, yari isanzwe ikoreshwa mu kohereza amajwi n’amashusho kuri televiziyo ntizongera gukoreshwa, ku buryo abazaba badafite decoders batazabasha kureba televiziyo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 28/1/2014, Gatarayiha Regis, umuyobozi wa RURA yatangaje ko ubu buryo buje gukemura ikibazo cy’uburyo amajwi n’amashusho bigera kure kandi bigaragara neza kuri televiziyo.

ORINFOR yabaye RBA ngo yageraga ahantu hatageze kuri 45% ariko mu buryo bushya bwa digital ngo isigaye igera kuri kuri 95% by’ahantu hatuwe; nk’uko umuyobozi wa RURA yabisobanuye.

Umuyobozi wa RURA, Regis Gatarayiha, (ufite micro) mu kiganiro n'abanyamakuru.
Umuyobozi wa RURA, Regis Gatarayiha, (ufite micro) mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu bagihura n’imbogamizi ko Abanyarwanda bataragira imyumvire ihamye yo kumva ko ubu buryo bwashyiriweho kubafasha kubona serivisi nziza za televiziyo na Radio.

Ku kibazo cy’ibiciro bigihanitse na bamwe mu baturage badashobora kubona ubushobobozi bwa kwigurira izo decoders, Gatarayiha yasubije ko bazakomeza kuganira n’amabanki n’ibigo by’imari ziciriritse ku buryo zakoresha uburyo bw’inguzanyo.

Gahunda yo gukuraho uburyo bwa analogue busanzwe bukoreshwa mu kwakira amashusho n’amajwi kuri televiziyo izahera ku turere twa Gasabo, Kicukiro, Gakenke, Nyarugenge, Muhanga, Rulindo, Kayonza, Kamonyi, Rwamagana na Bugesera.

Tariki 31/3/2014 hazakurikiraho uturere Burera, Gekenke, Nyarugenge, Karongi, Ruhavu, Rutsiro, Ngoma, Kirehe, Rwamagana na Kayonza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibazo ni uko bavuga ko Signal zigera mu gihugu hose kandi hari aho twaguze decoder none tukaba twarazibitse kubera kubura signal batubwire abantu batuye Rusizi /Mibirizi uko tuzabigenza

alias Mambo yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

ariko ntacyo abanyarwanda bagakwiye gutinya kuko digital TV ni nziza cyane ifite amashusho meza, kandi abantu benshi bari bamaze kumenyera n’ubundi digital TV system kuri za star media, dstv, tv10

kaza yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka