Impaka zirakomeje ku gihano cyahawe Miss CBE (SFB)

Nyuma y’uko kuwa gatatu tariki 29.1.2014 hasohokeye itangazo ryambura uwari Nyampinga wa CBE Uwase Samantha Ghislaine ikamba yahawe ngo abe Nyampinga w’iri shuri mu mwaka w’amashuri 2013-2014, impaka zirakomeje aho bamwe bemeza ko yarenganye abandi bakemeza ko yahawe igihano kitajyanye n’ikosa yakoze.

Uwari Nyampinga wa College of Business and Economics yahoze yitwa SFB, Uwase Samantha Ghislaine, yavuzweho gukorera ikizamini umunyeshuri mugenzi we wiga mu mwaka wa kane ikizamini yananiwe cyo mu mwaka wa mbere bimuviramo guhanishwa igihano cyo kwamburwa ikamba rya Nyampinga.

Uwase Samantha wari Miss CBE.
Uwase Samantha wari Miss CBE.

Benshi mu bagize icyo bavuga kuri ibi byabaye kuri Samantha bavuga ko yarenganye kuko yahanishijwe igihano kitajyanye n’ikosa yakoze.
Bamwe mubo twaganiriye harimo Jimmy, usanzwe atunganyiriza umuziki muri Celebrity Music we akaba yavuze ko kuri we abona iki gihano kitajyanye neza n’ikosa ryakozwe.

Yagize ati: “Ntabwo nshyigikiye gukopera ariko ndibaza niba kwamburwa ikamba byaba bijyanye n’igihano giteganyirizwa umunyeshuri wakopeye. Yagombye guhabwa ibihano bisanzwe biteganywa n’ishuri ku banyeshuri bakopera aho kwamburwa ikamba.”

Umutare Gaby, umuhanzi wamenyekanye cyane ku ndirimbo “Akajambo” we yemeranya cyane n’igihano Uwase yahawe. Yagize ati: “Burya kuba Nyampinga ni ikintu gikomeye cyane kandi uba ufite abantu benshi bakureberaho bityo kuri njye numva igihano yahawe cyari gikwiriye.”

Itangazo rimenyesha ko Samantha atakiri Nyampinga wa CBE.
Itangazo rimenyesha ko Samantha atakiri Nyampinga wa CBE.

Claude Kabengera, umwe mu bamenyerewe mu gutegura ibijyanye na ba Nyampinga akaba ari n’umunyamakuru ku Isango Star yavuze ko ku ruhande rwe asanga igihano yahawe gikwiranye n’ikosa ryakozwe kuko biri mu mategeko agenga ba Nyampinga.

Yagize ati: “Nyampinga uwo ariwe wese iyo akoze ikosa afite igihano ahabwa kandi nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’umuco na siporo mu kiganiro tumaze kugirana ubu nonaha, nyampinga ni umuntu w’ikitegererezo kuburyo ikosa ryose yakora kabe gato kabe kanini haba hari ingamba zigomba gufatwa.

Kuba yambuwe ikamba rero bijyanye n’amategeko agenga ba Nyampinga, ni ukuvuga ko kuba yambuwe ikamba bakurikije itegeko.”

Yongeyeho ko ahubwo kuri we asanga habayeho no kumugirira impuhwe kuko hari hari impungenge z’uko yashoboraga kwirukanwa ariko bikaba bitarabaye kuko yambuwe ikamba gusa ntiyirukanwa.

Ubwo Ghislaine yambikwaga ikamba rya Nyampinga wa CBE.
Ubwo Ghislaine yambikwaga ikamba rya Nyampinga wa CBE.

Si Uwase Samantha wenyine ugaragayeho amakosa akomeye ajyanye no gukopera ikizamini kuko na Miss Mutesi Dorah wari Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda 2010 yafashwe akopera gusa we birangira atirukanwe atanambuwe ikamba.

Abandi ba Nyampinga bagaragaye mu makosa anyuranye harimo Isimbi Deborah Abiella wari Nyampinga wa NUR akaza gutwara inda atarashaka, ndetse na Grace Bahati wari Nyampinga w’u Rwanda nawe waje gutwara inda atarashaka.

Uwase Ghislaine Samantha afite imyaka 19 akaba yarambitswe ikamba rya Nyampinga CBE ku itariki 2.11.2013.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

si mwijuru koreraImana niho uzaba miss udafite icyo yikanga.Imana igukomeze

alias yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

kuki musebanya inkuru yuko Mutesi Dora yakopeye wayivanyehe mujye mwandika inkuru ifite ibimenyetso . ubwose urashaka kuvugako ubuyobozi bwa NUR bwabimenye ntifuta ibyemezo. Ese wowe waruhari bamufata cyangwa urasebanya gusa. Please mureke gusebanya nokunenga aba miss cyane kuko nabo n’abantu bakora amakosa nkuko nawe wayakora

hatari yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

Ariko kuki mukunda gusebanya?Ese ubu uwakubaza ibimenyetso byerekana ko Miss Mutesi Dorah yakopeye wabyerekana?mu cyahoze ari NUR hari amategeko akomeye ahana umuntu wakopeye ariko iyo hagaragajwe ibimenyetso bifatika;niba rero wowe ubifite ushaka waba ubyegeranya kuko ushobora kuzabibazwa n’inzego zibifitiye ububasha!

ISHIMWE yanditse ku itariki ya: 2-02-2014  →  Musubize

samantha bamukatiye urumukwiye ahubwo nashake ukuntu yajya kwiga muri uganda ntiyabura ishuri azabera miss 2014

prince yanditse ku itariki ya: 2-02-2014  →  Musubize

yewe burya kutiga mategeko ni ikibazo, le criminel tient le civil en etant, iyo ikirego cyinshinjabyaha kitrararangira ngo bigaragare ko wakoze icyaha nta muntu numwe waregera indishyi ategereza ko uwakoze icyaigakurikiza amategeko ahamwa nacyo, none amategeko ya kaminuza avugako iyo bagufashe ukopera wirunwa uwo mwaka nukurikiraho, none reba principal wa SFB ahise asohora itangazo, kandi ubusanzwe ireba ushinzwe amasomo and not recteur, kuki se batatubwiye ko yirukanwe, iyo batanga report kuri ministry ishinzwe miss rwanda,hari icyo bita parallelisme de forme uwaguhaye ikamba niwe urikunyaga ntabwo mkaminuza ariyo yarimukaye

titi yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

Miss ibyo bamukoreye nibyo gusa abyihanganire ntacike intege ahorane icyizere ,azagere kubumisi bwo kurwego rwigihugu

Alias yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

mwebwe muvuga ibi nta amkuru mufite. nyampinga yakoze amakosa arafatwa ahabwa ibihano bijyanye namakosa yakoze. harimo kwamburwa ikamba no kwirukanwa. hamwe nibyo rero mubanze mushake amakuru mubuyobozi bwikigo bababwire ibihano yahawe.kuko icyo kwamburwa ikamba nicyigenewe abantu nimutegereze nicyindi cyemezo murakimenyeshwa.

alias yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka