Musanze: Igisimba kitaramenyekana gikomeje gukomeretsa abantu

Abantu 17 bamaze kwakirwa n’ibitaro bya Ruhengeri, kuva tariki 26/01/2014, aho baza bavuga ko bariwe n’igisimba batazi ubwoko bwacyo, kikabakomeretsa ndetse kikaba gishobora no kuba cyahitana ubuzima bw’umuntu.

Aba bantu bavuga ko ku masaha akuze y’umugoroba, iki gisimba kiza bucece, kikagasingira umuntu, atabona umutabara kikaba gishobora no kumumaramo umwuka, cyakora kugeza ubu ngo ntawe kirahitana.

Ndayumujinya Laurent, uri mu kigero cy’imyaka 50, avuga ko yari yibereye iwe, agiye kumva yumva kiri kumuruma ku kaguru, ashatse kukivanaho n’ikiganza nacyo kirakiruma, aza kugikizwa n’umugore we.

Uyu ni Ndayumujinya uvuga ko ku myaka ye 50 ari ubwambere yabonye igikoko nk'icyo.
Uyu ni Ndayumujinya uvuga ko ku myaka ye 50 ari ubwambere yabonye igikoko nk’icyo.

Ati: “Cyaraje cyinsanga mu mbuga mpagaze, gifata ukugura, nshatse kugikuraho kimfata ukuboko, ukundi kwari gusigaye kuragifata kugishyira mu maguru yanjye, ngipfukamyeho, nsanga imigaga imeze nk’iy’imbwa ariko inyuma cyari gifite ubwoya nk’ubw’igitsembe cy’intama”.

Uyu mugabo ukuze, avuga ko kuva yabaho atari yakabona igikoko nk’icyo, gusa agahakana ko ari imbwa, kuko yacyegereye cyane ndetse akabasha no kugikoraho.

Nyirandihoreye Jacqueline, umugore uri mu kigero cy’imyaka 35, avuga ko we cyamuriye mu ijoro, ubwo yari agiye guhaha, akibonye akeka ko ari imbwa arakibererekera ngo gitambuke, aho kugenda kimusingira ukuguru.

Ati: “Cyandiye nka 19h30 ngiye guhaha. Nkibonye ndakibererekera ngo gitambuke gihita kinsimbukira, cyari kimeze nk’imbwa mu maso, ariko cyakuruma ntikimoke, ndetse n’iyo wagikubita ute ntabwo cyibasha kumoka”.

Uyu mwana upfutse mu mutwe ngo cyamwigirije ho nkana cyane ko ababyeyi be batari bahari.
Uyu mwana upfutse mu mutwe ngo cyamwigirije ho nkana cyane ko ababyeyi be batari bahari.

Bamwe mu bariwe n’iki gisimba barimo abana bari munsi y’imyaka 10, aho cyabateye ibikomere mu mutwe ndetse no ku ntugu, bakaza gukizwa n’ababyeyi babo cyangwa se abaturanyi.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri bwakiriye aba barwayi, bavuga ko bakiriye abantu bagera ku icyenda ku cyumweru, abandi barenga barindwi baza kuwa mbere, ariko bose bakaba badafite ibikomere bikanganye cyane kuburyo bashobora no gusezererwa bagataha.

Bitewe n’uko ntawe uramenya neza ubwoko bw’ibi bisimba, abaje bose bavuga ko bariwe nacyo, bari guhabwa urukingo rw’indwara y’ibisazi by’imbwa, kugirango haba hari uwandujwe nacyo abe yabasha kudafatwa n’iyo ndwara.

Uyu nawe cyamurumye mu ivi.
Uyu nawe cyamurumye mu ivi.

Nsengiyumva Jean Bosco, ushinzwe ubworozi mu karere ka Musanze, avuga ko basanzwe bagira gahunda yo gutega imbwa z’inzererezi, bityo ngo mu rwego rwo kurwanya ikikingi, ngo bakaba bagiye gutega nabyo bigapfira muri uwo mutego.

Ati: “Ntabwo ndamenya neza icyo gisimba icyo aricyo, ariko uko byagenda kose tugomba gutega, kugirango bidakomeza gukomeretsa abantu”.

Abantu bageze kwa muganga, ni abaturuka mu mirenge ya Kimonyi, Cyuve, Muhoza ndetse na Gashaki, gusa ushinzwe ubworozi avuga ko hari n’indi mirenge yagiye imumenyesha ko hari abakomerekejwe n’inyamaswa.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 2 )

Abantu bariwe n’icyo gisimba nimwihangane.ariko abaganga babishinzwe batumenyeshe niba ntakundi kwngirika kwazasigara nyuma yuko uwariwe n’icyo gisimba akira.abaturage ba Musanze,mujye muva mumihanda itagira amatara kare kugirango hato ibyo bisimba bitabahitana nduziko atari kimwe!!abana bajye nabo bataha butarira.

Josianne Jojy yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Police nidufashe kuko icyo gisimba kiri mu mirenge myinshi gishobora kuba ari nyiramuha kijya kumera nk imbwa,abakomeretse bihangane cyane.

hunga yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka