Ruhango: Ngo aho kwiba umuturage azajya yiba Leta
Mbarubukeye Shadalake w’imyaka 36 y’amavuko, avuga ko we aho kugirango azajye yiba abaturage azatungwa no gukora ibitemewe n’amategeko we yise “kwiba Leta.”
Ibi Mbarubukeye yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa 29/01/2014, ubwo yatabwaga muri yombi n’inzego z’umutekano atetse litiro zisaga 25 za Kanyanga n’ibidobogo bingana na litiro 360 atekamo Kanyanga yifashishije imisemburo.

Uyu musore uvuga ko yiteguraga kurongora, yafatiwe mu kagari ka Gitisi umurenge wa Bweramana akarere ka Ruhango aho afite inzu yahinduyemo uruganda ruteka kanyanga.
Uretse litiro 25 yafatanywe, hanafashwe ibikoresho byinshi cyane byifashishwa mu guteka ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Iyi nzu yahinduye uruganda, yubatswe n’amatafari ya rukarakara ifite igipangu gikingwa, iyo winjiye imbere usanga harabaye igihuru, haruguru hari inzu abikamo inkwi yifashisha.

Inzu nini atekeramo kanyanga igizwe n’ibyumba 3 na salon, kanyanga ayitekera muri salon, icyumba kimwe kirimo igitanda n’umusambi aho aryama iyo yaje guteka kanyanga. Ibindi byumba birimo imifuka y’isukari ndetse n’ibigunguru binini yifashisha.
Yanafatanywe imyambaro ya local defense ndetse n’iya gisirikare izwi ku izana rya “Mukotanyi.”
Avuga ko yatangiye ibi bikorwa guhera mu kwezi kwa Munani umwaka ushize, akavuga yabitewe n’uko yabonaga na kindi yakora.

Ati “mvuye muri local defense nabuze ikindi nakora, ndeba aho kwiba abaturage mpitamo kwiba Leta nkora ibi bitemewe, gusa ndasaba n’abandi babikora kubireka kuko ntacyo byatugezaho”.
Abatuye aho uru ruganda ruri, bavuga ko batunguwe cyane no kubona hengerwa Kanyanga, ngo kuko bari bazi uyu musore atuye mu gasantire, gusa ngo aho bajyaga bahanyura hakinze batazi ibikorerwamo.
Bamwe mu basaza twaganiriye bavuze ko bidakwiye ko umuntu ahitamo kuba mu buzima nk’ubu. Ikibabaje cyane ni umwanda ugaragara aha hantu, ukibaza abanywa izi nzoga uko ubuzima bwabo bumeze.

Mbarubukeye wiyemerera ibyo yakoraga, yahise ajya gufungirwa kuri ishami rya polisi rya Nyamagana mu karere ka Ruhango.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu yashatse kwihimbira imirimo none leta imukuye amata mu kanwa