Ruhango: Arashinjwa gusambanya mushiki we w’imyaka 7

Umusore w’imyaka 19 y’amavuko wo mu mudugudu wa Gitwa akagaroi ka Rutabo umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, ari mu maboko ya polisi guhera tariki ya 30/01/2014 ashinjwa gusambanya mushikiwe w’imyaka 7.

Ibi byamenyekanye nyuma y’aho uyu mwana agaragarije ko afite ibibazo. Bikavugwa ko uregwa n’uwahohotewe bari basanzwe bararana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, Patrick Mutabazi, avuga ko aba bana bari bahuje nyina gusa.

Yagize ati “ayo makuru niyo koko, ni ukuvuga ngo nyina waba bana yari yarapfakaye, aza gushakana n’umugabo nawe wapfakaye. Hanyuma uyu mugore yaje gushakana n’uyu mugabo afite umwana (w’umuhungu).”

Aho babyariye uyu mwana w’umukobwa wahohotewe ngo bajyaga babararanya. Uyu mwana wasambanyijwe yajyanywe mu bitaro bya Kinazi, naho umuhungu akaba afungiye ku ishami rya pilisi ya Kinazi.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka