Kamonyi: Batatu bapfuye, abandi 14 bakomerekera mu mpanuka yabereye i Musambira
Imodoka y’ikamyo yo mu bwoko DAF yerekezaga mu majyepfo yagonganye na Taxi Hiace yari itwaye abagenzi yerekeza i Kigali; abari muri Hiace hapfamo 3, abandi 14 barakomereka, naho Abatanzaniya bari batwaye ikamyo barahunga.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo ku wa 28/1/2014, mu mudugudu wa Nyarusange, akagari ka Karenge, umurenge wa Musambira. Abayibonye bavuga ko ishobora kuba yatewe n’ugucika feri kw’ikamyo kuko yananiwe gukata ikorosi, igata umukono wa yo, igahita igongana na Hiace.
N’ubwo umushoferi w’ikamyo na kigingi we batabonetse ngo batange ubuhamya bw’icyatumye bata umukono wa bo, ubuyobozi bwa Polisi butangaza ko buhereye ku buryo ikamyo yabanje kwangiza umuhanda, bishoboka ko yabuze feri cyangwa hakabaho uburangare bw’uwari uyitwaye.
Abakomeretse 13 bajyanywe ku bitaro bya Kabgayi, naho undi umwe ajyanwa ku bya Remera-Rukoma, naho imirambo ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro by’i Kabgayi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Supertendent Hubert Gashagaza, arashimira abaturage umuco wo gutabarana bagafasha abapolisi kurokora abagize impanuka; ariko kandi aragaya abatifitemo ubunyangamugayo bajyanwa ahabereye impanuka no gusahura.
Avuga ku bari batwaye ikamyo bahunze, uyu muvugizi wa Polisi akeka ko babitewe n’impungenge ku mutekano wa bo kuko babonaga bishe abantu. Kuri ubu baracyashakishwa kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera.
Mu gihe basanze umushoferi yagonze umuntu yabigambiriye, Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda kimuteganyiriza igifungo cy’amezi 6 kugera ku myaka 2, yaba yishe umuntu urenze umwe, agahanishwa kuva ku myaka itanu kuzamura.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
lmana ibakire mubayo lmiryango yabuze abayo muriyimpanuka bihangane
Imana ibahe iruhuko ridashira abahitanywe nayo kandi ikomeze inkomere zayo. ikindi nasaba abashoferi bagerageze kunoza imigendere yabo kuko kenshi babigiramo uruhari,bage bamenyako baba batwaye ubuzima bwabenshi badazize nubwabo.