CHAN: Ghana na Libya nizo zizakina umukino wa nyuma

Ikipe y’igihugu na Ghana n’iya Libya nizo zizakina umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina mu bihugu byabo (CHAN), nyuma yo gusezerera Nigeria na Zimbabwe mu mikino ya ½ cy’irangiza yabaye ku wa gatatu tariki ya 29/1/2014.

Umukino wabanje wahuje Libya na Zimbabwe, iminota 90 yawugenewe irangira amakipe anganya ubusa ku busa. Nubwo muri uwo mukino Zimbabwe yari yagaragaje imbaraga nyinshi n’amahirwe yo kubona ibitego, yananiwe kwinjiza imipira mu izamu.

Uko ni nako byayigendekeye mu minota 30 y’inyongera, maze hitabajwe za penaliti, Libya itsinda 5-4, ihita bidasubirwaho ibona itike yo kuzakina umukino wa nyuma.

Muri uwo mukino wa nyuma uzakinwa ku wa gatandatu, Libya izakina na Ghana yasezereye Nigeria nabwo hitabajwe za penaliti.

Libya izakina umukino wa nyuma na Ghana nyuma yo gusezerera Zimbabwe.
Libya izakina umukino wa nyuma na Ghana nyuma yo gusezerera Zimbabwe.

Umukino w’ayo makipe y’ibigugu muri Afurika waranzwe no gusatirana ku mpande zombi, ariko byaba mu munota 90 yagenewe umukino, no mu mu yindi 30 yongeweho, nta bitego byigeze boboneka.

Muri uwo mukino Ghana yahuye n’akazi gakomeye ko guhangana na Nigeria kandi myugariro wayo Kwabena Abdesuei yari yahawe ikariya y’umutuku hakiri kare ku munota wa 64.

Kunganya ubusa ku busa nyuma y’iminota 120 byatumye hitabazwa za penaliti. Ghana yaziteye neza kurusha Nigeria, maze yinjiza 4-1, ihita nayo ibona itike yo kuzakina umukino wa nyuma.

Ibyishimo kuri Ghana yageze ku mukino wa nyuma isezereye Nigeria kuri za penaliti.
Ibyishimo kuri Ghana yageze ku mukino wa nyuma isezereye Nigeria kuri za penaliti.

Ni ku nshuro ya kabiri Ghana igera ku mukino wa nyuma wa CHAN nyuma ya 2009, ubwo yatsindwaga na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yatwaye igikombe icyo gihe ari nabwo iri rushanwa ryatangiraga.

Umukino wa nyuma hagati ya Ghana na Libya uzabera kuri Cape Town Stadium ku wa gatandatu tariki ya 1/2/2014 guhera saa mbiri z’umugoroba, ukazabanzirizwa n’uzahuza Zimbabwe na Nigeria zizahatanira umwanya wa gatatu.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbashimiye ku mikorere yanyu myiza kuko mudahwema kutugezaho amakuru meza kandi afasha abanyarwanda kunguka ubumenyi no kwidagadura.

BYUMVUHORE Frederic yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka