Turquie: Bamenye ko bari bibye ufite ubumuga, bamugarurira ibye
Abajura binjiye mu nzu y’uwitwa Emriye Celebi utuye i Istanbul mu gihugu cya Turquie bamwiba mudasobwa, kamera (camera) ndetse na apareye (appareil) ifotora, ariko aho bamenyeye ko bari bibye ufite ubumuga barabigarura ndetse basiga banamwandikiye.
Ibaruwa bamwandikikiye igira iti « turi abajura, ariko ntabwo turi ibiburabwenge. Tubabajwe n’uko twakwibye, ntabwo twari tuzi ko ufite ubumuga».
Ubwo yabwiraga abapolisi ko yibwe, Emriye ngo ntiyari yizeye ko azabona ibyo yibwe. Ariko ngo yatangajwe no gusanga mudasobwa ndetse na kamera ye imbere y’umuryango, mu gitondo, biherekejwe n’ibaruwa y’abari bamwibye.
Iyi nkuru dusoma kuri lepoint.fr inavuga ko nyir’ukwibwa yavuze ko apareye ifotora yo batayimugaruriye ariko akaba yizeye ko « na yo bazayimugarurira mu gihe kidatinze».
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni abajura b’imfura kabisa! Nihagira abandi biba bajye banamuhaho duke two kwikenuza!
abajura bose bajye bamera uko