Burera: hamaze gutangwa inka zirenga ibihumbi 62 muri gahunda ya “Gira Inka”
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko inka zimaze kugabirwa imiryango itishoboye yo muri ako karere, muri gahunda ya Gira Inka munyarwanda, zibarirwa mu 62230.
Sembagare avuga ko abatishoboye basigaye kugabirwa inka ari bake kuko muri rusange bateganya kugabira abatishoboye inka ibihumbi 93.
Abamaze kugabirwa inka harimo abazigabirwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera nyir’izina ndetse n’abandi bazigabirwa n’abafatanyabikorwa b’ako karere ndetse n’indi miryango ifasha abatishoboye.
Abamaze kugabirwa inka iyo zimaze kubyara nabo baziturira bagenzi babo; nk’uko Sembagare abisobanura. Akomeza ahamya ko inka ifitiye Abanyaburera akamaro gakomeye kuko ifatwa nk’uruganda, abayifite bakagira imibereho myiza.
Agira ati “Inka ni nk’uruganda kuko ikamwa amata, umuryango ukanywa amata, ariko iyo abaye menshi bakayagurisha, azana amafaranga.”
Sembagare akomeza avuga ko inka itanga n’ifumbire. Iyo umuturage afite inka imuha ifumbire akayifumbiza mu murima bityo umusaruro ukiyongera akabona ikimutunga ndetse akanasagurira amasoko.
Akomeza avuga ko kandi inka ituma umuryango uyifite wikenura mu buryo butandukanye. Iyo inka ibyaye zikaba nyinshi nyirayo agurisha zimwe akabona amafaranga yo kurihira abana amashuri ndetse bakaniyubakira, bagatura heza.
Abagabirwa inka bibutswa ko gahunga ya “Gira Inka” munyarwanda yatangijwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kandi abagabiwe inka baba bagiranye igihango na Perezida bityo bakaba basabwa gufatanya kuyorora kugira ngo imererwe neza.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bwana Meya turagushima cyane kandi turagushigikiye uburyo udufasha gucunga umutekano,gusa turagusaba ko wakwita kuterambere rya Kinyababa,kuko mu mihigo yuyu mwaka 2014;ntakintu nakimwe mwahateganyirije,amashanyarazi yari kugera mu Ruriba, Gitenge na Murambo hamanitswe cash power,umuyoboro ntiwigera ukorwa, amazi yo Kuvuriro rya Kinyababa, uwo muyoboro wa Gatobororo waheze munyandiko kandi ufitiye abaturage akamoro kenshi.Tekereza Centre de Sante itakigeraho amazi . Uzongere usure abaturage bo muri uriya murenge bakugezeho ibibazo byabo baragukeneye.
kana yanditse ku itariki ya: 13-05-2014 - See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article17215#comment