Gisagara: Kwishyira hamwe n’ibigo by’imali biciriritse bizafasha za Sacco gukemura ibibazo byazo

Nyuma y’aho baganiriye n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’ibigo by’imali biciririrtse mu Rwanda (AMIR), abayobozi ba SACCO mu karere ka Gisagara bavuga ko kwishyira hamwe n’ibindi bigo by’imari bisanzwe biba muri iri ishyirahamwe bizafasha za sacco kubona umuti w’ibibazo zihura nabyo.

Sacco kuri ubu ngo zifite ibibazo bitandukanye zihura na byo zifuza ko byakorerwa ubuvugizi binyuze mu ishyirahamwe ry’ibigo by’imali biciririrtse mu Rwanda kugira ngo abanyamuryango bazo bazajye bahabwa serivisi inoze.

Muri ibyo bibazo harimo kuba abakozi bazo nta bumenyi buhagije bafite ku micungire y’inguzanyo zitangwa, ntibagire imikoranire inyuze mu ikoranabuhanga iri hagati ya za sacco n’ingorane mu kwishyuza abahawe inguzanyo.

Uwimana Emmanuel uhagarariye sacco yo mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara ni umwe mu bari bahagarariye za sacco mu mahugurwa bahabwaga n’ubuyobozi bwa AMIR kuri uyu wa gatanu tariki 09/05/2014.

Avuga ko sacco ziteze byinshi byiza mu mikoranire n’ibindi bigo ndetse no hagati yazo ubwazo binyuze mu kwishyira hamwe muri AMIR.

Ati “Twagiye tugaragaza ibibazo bitandukanye, dukenera nk’ubuvugizi ku bijyanye n’amategako nko ku manza z’ababa barambuye sacco, kuburyo zagezwa nko mu bunzi ku rwego rw’umurenge, byinshi bikaba byahinduka tubonye ubufasha”.

Rwema Peter, umukozi ushinzwe gutegura ibikorwa mu ishyirahamwe AMIR avuga ko gushyira imbaraga hamwe byagejeje byinshi ku bigo by’imali biciriritse nko gukorerwa ubuvugizi ku bibazo bitandukanye kandi bigakemuka ndetse no kwongerera ibyo bigo ubushobozi mu by’amikoro ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).

Arashishikariza za sacco n’ibindi bigo biciriritse by’imali kugana iri shyirahamwe bagashyira hamwe imbaraga hagamijwe inyungu rusange.

Ati “Dukora ubuvugizi ku bijyanye n’amategeko ibibazo bigashyikirizwa ababishinzwe, twongerera ubushobozi ibigo by’imali biciriritse kandi bigirira akamaro abaturage, bikaba bizakorwa mu gihugu hose”.

Ishyirahamwe ry’ibigo by’imali biciriritse mu Rwanda (AMIR) rihuriwemo n’ibigo biciriritse by’imari 62 mu gihe ryatangiranye ibigo 32 mu mwaka wa 2007.

AMIR ni ishyirahamwe ryavutse rigamije guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo ibigo by’imali biciriritse bigire uruhare mu kwishakira umuti w’ibibazo bihura nabyo.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka