Ngoma: Gutsirika inguzanyo biri gusiga benshi ari ba bihemu ku mabanki

Bamwe mu batuye ibyaro bavuga ko bagenzi babo baka inguzanyo mu mishinga batanga muri za SACCO cyangwa mu zindi banki, akenshi zihombya n’umuco wo gutsirika izo nguzanyo babanza kunyweraho make inzoga hamwe n’inshuti zabo.

Abafite iyi myumvire babikora bavuga ko utayitsiritse utakunguka, mu gihe abahanga mu gukora imishinga yakirwa inguzanyo bemeza ko uyu muco ugusha benshi mu gihombo gikomeye bakananirwa kwishyura izo nguzanyo baba batse.

Umwe mu bacuruzi bo mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma ukoresha inguzanyo za banki muri bucuruzi bwe yatubwiye ko uwo muco wo gutsirika ukorwa ariko ko utuma benshi bahomba bakabura uko bishyura bikabaviramo kuba ba bihemu.

Yagize ati “Iwacu mu byaro iyo wafashe inguzanyo baba babizi bagenzi bawe baraza ugafataho nk’ibihumbi 10 cyangwa ibihumbi 30 mukayanywera inzoga ngo muri kuyatsirika ngo azunguke. Ibi ngibi njyewe simbyemera kuko bituma bahomba.”

Umwe mu bacungamutungo b’imirenge SACCO nabo bemeza ko bajya bahura n’imbogamizi ya bamwe mu bagwa mu bihombo ,bagenzura impamvu bagasanga hari ababiterwa nuko baba bafashe amafaranga y’inguzanyo bakayakoresha ibindi birimo n’uwo muco wo kuyitsirika.

Habimana Josue, umucungamutungo w’umurenge SACCO w’umurenge wa Kazo, we avuga ko ikindi gitera uwatse inguzanyo kuba yahomba ari uko hari abafata inguzanyo mu buhinzi kuko inyungu zabwo ziba ari nke, ariko barangiza bakayakoresha mu bindi baba batigiye umushinga.

Yagize ati “Bijya bibaho mu bo duha inguzanyo bake aho ujya kureba ugasanga umushinga yatanze wahombye wakurikirana ugasanga hari ayo yakoresheje atsirika cyangwa se yayabona ubwinshi agatangira kugura igitenge cy’umugore. Hari n’uwo usanga yarayakoreshe ibyo atayakiye.”

Hari bake ahanini batuye ibyaro usanga batinya gufata inguzanyo bavuga ko amafaranga ya banki atera umwaku ko ahomba bagateza utwabo muri cyamunara, nyamara akenshi ngo usanga igihombo bagiterwa nuko gutsirika ndetse no kuyikanga ubwinshi bagakuraho ayo bikenuza mu rugo mbere yo gutangira umushinga.

Ibyo byose ngo bituma umushinga wari wizwe ko uzatanga inyungu zizishyura iyo nguzanyo uhinduka ntubashe kubyara inyungu yateganijwe kuko igishoro kiba cyaragabanutse.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka