Ngoma: Abaturage barashima ko imirenge SACCO yatumye bagira umuco wo kuzigama

Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Kazo ho mu karere ka Ngoma bagannye ikigo cy’imari Umurenge SACCO wa Kazo bavuga bari kwiteza imbere babikesha kubasha kuzigama amafaranga babonye akagenda agwira akavamo igikorwa kinini.

Abavuganye n’itangazamakuru bavuga ko mbere batagiraga konti nimwe muri banki bigatuma udufaranga babonye batatuzigama tugashira vuba ntagikorwa kivuyemo.

Uwitwa Habumugisha utuye mu mudugudu wa Rango, akagali ka Kakarama, umurenge wa Kazo ubwo twamusangaga ku kicaro cy’umurenge SACCO wa Kazo yaje kubitsa yatubwiye ko we abona SACCO zaraziye igihe zikegera abaturage kandi bakazibonamo.

Yagize ati “Njyewe ubundi nabaga nabonye amafaranga yaba ari nk’inoti y’ibihumbi bitanu nayibikaho mukanya navunjishaho nguze akantu akaba arashize yose bigatuma mpora mu bukene budashira. Ariko ubu iyo nyashyize kuri konti sinyakorakora ahubwo aragwira nkazakoramo igikorwa.”

Uyu mugabo yivugira ko kubera kwizigamira udufaranga twose abonye ashyira kuri konte ye byaje gutuma agira ubwizigame bwatumye agura ingurube none ikaba yaramuteje imbere dore ko ngo nubwo twamusangaga kuri iyi SACCO kuri uyu wa 09/05/2014 yavuze ko yari azanye ibihumbi 20 kubitsa yari yagurishije ingurube ye.

Inyubako za SACCO ziri mubituma zigirirwa icyizere.
Inyubako za SACCO ziri mubituma zigirirwa icyizere.

Uretse kuba abaturage baratojwe umuco wo kwizigamira mu gihe bo bari bazi ko hazigama muri banki umuntu ufite amafaranga menshi gusa uwa make atakirirwa ajyayo, aba banyamuryango ba SACCO banashima ko ubu banabona inguzanyo iciriritse mu gukora imishinga yunguka.

Uwamariya Rose wo mu kagali ka Kinyonzo nawe twasanze yaje kubitsa yatubwiye ko inguzanyo iwabo bafashe muri SACCO imaze kubageza kuri byinshi kuko bahise bayiguramo moto none bakaba bararangije kuyishyura kandi neza. Uyu mukobwa avuga ko nawe ashaka gufata inguzanyo ngo nawe yiteze imbere.

Umucungamutungo wa SACCO ya Kazo, Habimana Josue, yavuze ko nubwo abanyamuryango bagannye SACCO bibateza imbere hakiri umubare muke w’abamaze kwitabira gufunguza konti muri SACCO.

Yagize ati “Turacyafite imbogamizi y’abantu bataritabira kuza kuvoma ku byiza bya SACCO. Kuko mu bantu ibihumbi birenga 13 bagejeje imyaka yo kuba bagira konti mu murenge wacu, turacyafite abanyamuryango ibihumbi bine gusa. Turabakangurira kuza.”

Imirenge SACCO mu Rwanda yatangijwe mu mwaka wa 2009 mu mirenge yose y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abaturage kwiteza imbere begerezwa ibigo by’imari ngo babike kandi bafate inguzanyo bakoresha mu mishinga ibateza imbere.

Kugera ubu usanga inguzanyo nyinshi zitangwa muri SACCO hirya no hino mu karere ziba zishingiye ku buhinzi n’ubworozi nyuma hakaza ubucuruzi n’ibindi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka