Ruhango: Bishimiye PGGSS banywa Primus nini ku mafaranga 500
Abatuye akarere ka Ruhango bishimiye irushanwa rya Guma Guma Super Star (PGGSS) ryageze bwa mbere mu karere ka bo tariki 10/05/2014 maze bashimishwa cyane no kuba babashije ku gura Primus nini ku mafaranga 500 kandi isanzwe igura 700.
Abatuye aka karere ka Ruhango bishimira iki gikorwa kuko ubundi bajyaga babazwa n’uko PGGSS itahageraga, ahubwo ngo bayibonaga yihitira ijya mu tundi turere.
Igitaramo cya PGGSS ibaye ku nshuro ya kane cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10/05/2014, ariko imyiteguro yacyo yatangiye mu mugoroba wa tariki 08/05/2014 ubwo uruganda rwenga ibinyobwa bya Bralirwa ari nayo itegura iri rushanwa rya PGGSS, yahamennye amakaziye menshi y’ibinyobwa bya Primus nini igura amafaranga 500 mu gihe ubundi iyi nzoga igura amafaranga 700 ndetse hakaba n’aho igurishwa 800.
Guhera muri uwo mugoroba abantu baraye bazinywa ndetse banizihiwe cyane, buri wese avuga ko ashimishijwe n’uko nawe agiye kwibonera abahanzi yajyaga yumva kuri radio cyangwa akababona mu binyamakuru.
Umwe mu bantu banywaga iyi nzoga ya 500 ariko utashatse ko amazinaye atangazwa yagize ati “ndishimye cyane, ubundi najyaga nibaza impamvu ibi byiza bitatugeraho bikanyobera, kuko byajyaga bihita hano byerekeza za Nyanza, Huye n’ahandi. Reka natwe uyu munsi twidagadure sha, tuzinywe.”
Mu masaha ya saa sita z’amanywa kwa Gatanu tariki 09/05/2014, izi nzoga zari zashize mu tubari twose, ku buryo wabonaga abazinywaga bari bafitanye amakimbirane akomeye n’abazicuruzaga.
Abazinywa bagiraga bati “ndabazi erega ubu mwaziduhishe kugirango muzazigurishe kuri menshi iyi gahunda irangiye.”
Twegereye umwe mu bafite akabari muri uyu mujyi wa Ruhango, atubwirako we yari yafashe amakaziye ya primus za 500 agera kuri 15, ati “amakaziye 15 bayahereye mu ijoro dore mukanya nibwo bayamaze rwose zashize.”
Uretse abanywaga iyi nzoga ya 500, n’abandi bose batazinywaga bavugaga ko bishimiye kuba bagiye kwakira bwa mbere irushanwa rya PGGSS.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ko mu Ruhango ari abadvendiste gusa gusa Primus zanyowe na nde ? Ko bose bitwa ba AMIEL ,ADIEL ,PHENEAS, YOWELI,ni andi mazina nkayo ya kidvendiste.