Gicumbi: Abayobozi barasabwa kwirinda guhungabanya umutekano w’abaturage bayobora
Mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Gicumbi yateranye tariki 12/5/2014, umuyobozi w’intara y’Amajyarugu, Bosenibamwe Aime, yasabye abayobozi kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage bayobora.
Ibi yabitangaje kubera ko hari bamwe mu bayobozi bo mu karere ka Musanze bagaragayeho ibikorwa byo gukorana n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda ibyo bikaba byabera isomo buri muyobozi wese uzajya mu bikorwa bibi byo guhungabanya umutekano ko azabiryozwa kandi ko atazatinda kumenyekana.
Ati “impamvu nyamukuru y’iyi nama mpuzabikorwa ni uburyo bwo gukangurira abaturage gukaza kwirindira umutekano kuko hari abagaragaye mu karere ka Musanze bifatanya n’abanzi b’igihugu nka FDRL n’andi mashyaka akorana nayo”.

Guverineri Bosenibamwe yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bo mu karere ka Gicumbi ko bagomba kurangwa n’ubunyangamugayo kugirango batazagaragaraho ibikorwa bibi byo kugambanira igihugu nkuko byagaragaraye kuri bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa bo mu karere ka Musanze.
Gahano JMV, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kajyeyo, yagaye abayobozi bagaragaweho ibikorwa bibi byo kugambanira igihugu. Ati “byaratubabaje cyane kumva umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge uhagarariye umukuru w’igihugu mu murenge akaba ariwe ugambanira igihugu”.

Umukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, General Major Mushyo Kamanzi Frank, yashimye ubutwari bw’abaturage bo mu karere ka Gicumbi bwo kwirinda gufatanya n’abanzi bashaka kurwanya igihugu cy’u Rwanda. Yabijeje ko bagomba gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya abahungabanya umutekano kugirango bakomeze kugira amahoro aganisha ku iterambere.
Yasabye abayobozi kwitandukanya n’ikibi cyose cyatuma bagwa mu bishuko ndetse no kwamagana abarembetsi bakunze guteza umutekano mucye muri aka karere.

Ubu intara y’Amajyaruguru yemeje ko hakozwe inyigo yo kubarura abarembetsi bahungabanya umutekano ndetse ko hagomba kugenzurwa abinjira n’abasohoka mu midugudu.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|