Nyanza: Umugabo w’imyaka 30 y’amavuko yiyahuriye iwe mu nzu

Hakizimana Froduald w’imyaka 30 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Rugali B mu kagali ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yapfuye yiyahuriye iwe mu nzu nyuma y’uko umugore we yari amaze hafi ukwezi yahukaniye iwabo.

Kwiyahura k’uyu mugabo ngo kwatewe no kumva ntacyo akimaze kuri iyi si nk’uko nawe ubwe yasize abyanditse mu rupapuro rwasigaranye abo mu muryango we.

Mukarwego Florida umubyeyi ubyara uyu mugabo wiyahuye yabwiye Kigali Today ko umuhungu we bamusanze mu nzu ye aryamye ku gitanda yanyoye umuti wica udukoko mu bihingwa akaba ngo yiyahuye kubera amakimbirane yari afitanye n’umugore we wari umaze hafi ukwezi kumwe nawe yahukanye akajyana n’umwana babyaranye.

Uyu mubyeyi avuga ko impamvu azi idashidikanwaho yaba yatumye umuhungu we yiyahura ngo n’uko mu minsi ishize Sebukwe n’umugore we bashakanye bamuhamagaye kuri telefini ye igendanwa bagafatanya kumubwira ko ari imbwa.

Ati: “Umuhungu wanjye aya magambo yambwiye ko yamubabaje cyane ariko njye siniyumvishaga ko yafata icyemezo kigayitse nk’icyo kwiyahura kuko ibi ni umuvumo yatuzaniye mu muryango”.

Bamwe mu bari bamenyeranye n’uyu mugabo wiyahuye bavuga ko mu buzima busanzwe yari umudozi mu isoko rya Nyanza bakaba babonaga ari umuntu ufite gahunda z’iterambere muri we ariko ngo mu byumweru bibiri bishize yatangiye gusa nk’ugenda acika intege rimwe akaza gukora ubundi ntaze mu kazi.

Ubwo byamenyekanaga tariki 11/05/2014 ko yiyahuriye iwe mu nzu abantu bo mu muryango we bamugezeho mbere babanje kumutabara ariko biba iby’ubusa abaca mu myanya y’intoki arapfa kuko yari yanyoye umuti wica.

Ashyingurwa nta bantu bagaragaye bamuririra ndetse nta n’amasengesho yasabiwe ahubwo bamuhambye bamugaya bavuga ko ari we wizize nk’uko Mukarwego Florida umubyeyi umubyara abivuga.

Uyu Nyakwigendera wapfuye yiyahuye yari umuhererezi iwabo mu bana barindwi bavukanye kwa se na Nyina we yiyahuye asize umugore n’umwana w’umukobwa ufite umwaka umwe n’amezi atanu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 1 )

abantu nk’aba ni abo kudindiza iterambere ry’igihugu n’umuryango nyarwanda,gusa ababyeyi nabo bakwiriye kutinjira nyane mu bibazo by’abana babo ngo babafatire imyanzuro,bagore namwe mukwiriye kwirinda gutera stress abagabo banyu

alias yanditse ku itariki ya: 12-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka