Burera: Umurongo wa telefone utishyurwa bashyizeho ngo watanze umusaruro
Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri ubuyobozi bw’akarere ka Burera bushyizeho umurongo wa telefone utishyirwa, ubwo buyobozi buvuga ko wagize akamaro mu kubungabunga umutekano ndetse no gukemura ibibazo by’abaturage.
Uwo murongo wa telefone utishyurwa, ariwo 4139, washyizweho n’ubwo buyobozi kuva tariki ya 21/06/2012, mu rwego rwo kubungabunga umutekano, kwimakaza imiyoborere myiza, kurwanya ruswa n’akarengane.
Buri wese ugiriye akarengane cyangwa akabona aho umutekano utifasheneza mu karere ka Burera ahamagara iyo nimero ku buntu ubundi agahabwa serivisi yifuza.
Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko kuva aho iyo nimero itishyurwa yagiriyeho yagize akamaro gakomeye cyane. Agira ati “…gushyiraho umurongo utishyurwa w’akarere, byatumye abaturage batugezaho amakuru, ibyifuzo, bakaduha n’amakuru ku gihe.”
Akarere ka Burera gaturiye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda. Abitwa Abarembetsi (bajya kurangura kanyanga muri Uganda bakayizana mu Rwanda) banyura inzira zitazwi bakajya muri Uganda kurangura kanyanga.
Sembagare avuga ko hari bamwe mu barembetsi bafashwe kubera amakuru yatanzwe na bamwe mu baturage bahamagaye kuri uwo murongo wa telefone utishyurwa.
Akomeza avuga ko kandi iyo nimero itishyurwa yatumye mu karere ka Burera bagira umuco wo gutanga serivisi yihuse kandi inoze kuko uhawe serivisi mbi ahantu runaka mu karere ka Burera ahamagara kuri iyo nimero abatanze serivisi mbi bagakosorwa.
Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko kandi iyo nimero itishyurwa izakomeza kubafasha kuburyo umutekano muri ako karere uzakomeza kubungabungwa nk’uko kuri ubu umeze neza.
Agira ati “Umutekano mu karere kacu ni wose kandi umutekano niwo musingi w’iterambere: nta terambere nta mutekano, nta mutekano nta terambere. Abanyaburera babigize intego ikomeye. Ni uruhare rwa buri wese kugira ngo ibyiza tumaze kugereraho, hatazagira uduca mu rihumye akadusubiza mu bizazane.”
Umurongo wa telefone utishyurwa washizweho n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera waje wiyongera ku zindi ngamba zitandukanye ubwo buyobozi bwashyize zirimo gushishikariza abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo mu rwego rwo kubungabunga umutekano.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ninshima President Kagame Kurinda Abanyarwanda
Bwana Meya turagushima cyane kandi turagushigikiye uburyo udufasha gucunga umutekano,gusa turagusaba ko wakwita kuterambere rya Kinyababa,kuko mu mihigo yuyu mwaka 2014;ntakintu nakimwe mwahateganyirije,amashanyarazi yari kugera mu Ruriba, Gitenge na Murambo hamanitswe cash power,umuyoboro ntiwigera ukorwa, amazi yo Kuvuriro rya Kinyababa, uwo muyoboro wa Gatobororo waheze munyandiko kandi ufitiye abaturage akamoro kenshi.Tekereza Centre de Sante itakigeraho amazi . Uzongere usure abaturage bo muri uriya murenge bakugezeho ibibazo byabo baragukeneye.