Ruhango: Imodoka yataye umuhanda igonga babiri umwe ahita apfa
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Helix ifite purake RAA 911 W, yari itwawe na Tuyisenge Jean Claude, yataye umuhanda wa kaburimbo igonga abantu babiri umwe ahita apfa ako kanya undi arakomereka bikabije.
Abagonzwe harimo Kubwimana Yuriya w’imyaka 51 w’amavuko wahise uhasiga ubuzima na Fatuma Martesi wakomeretse bikomeye cyane agahita atwarwa ku kigo nderabuzima cya Kibingo. Naho uwagonze we akaba afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.

Iyi mpanuka yabaye mu gihe cya saa kumi z’umugoroba tariki ya 08/08/2014 mu mudugudu wa Gataka akagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango, ubwo iyi modoka yari iturutse mu muhanda w’amabuye winjira muri Kaburimbo.
Ubwo umushoferi yinjiraga muri kaburimbo, abamubonye bavuga ko imodoka yamunaniye imukatisha mu mazu yegereye kaburimbo ahita agonga aba bantu ndetse n’imodoka yari ihaparitse.
Kugeza ubu abantu bose baka bakibaza icyaba cyateje iyi mpanuka, dore ko iyi modoka yavaga mu muhanda umwe ikatira mu wundi.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|