Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, Anastase Murekezi, atangaza ko kugira ngo amajyambere yihute ari uko ubuzima bw’abaturage buba butekanye kandi ibikorwa byose aribo babigiramo uruhare.
Umusore witwa Kwihangana Eric afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera azira guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi bitanu nyuma yo gusanga imodoka yari atwaye idafite controle technique.
Itsinda ry’Abafaransa bibumbiye mu ishyirahamwe RBF France (Forum de la Memoire cyangwa Remembrance Forum) bari kumwe n’umwe mu basenateri bo mu gihugu cy’u Bufaransa basuye Akarere ka Karongi bagamije kwirebera no kwiyumvira uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Karongi.
Inama iteraniye mu Rwanda y‘abaministiri b’ingabo n’umutekano mu bihugu 10 bigize akarere k’Afurika y’uburasirazuba, izasoza yemeje ishyirwaho ry’umutwe witeguye gutabara mu bihugu bifite umutekano muke (EASF). U Rwanda narwo ngo rubonye amaboko yo kurwanya FDLR na RNC, nk’uko Ministeri y’ingabo yabitangaje.
Uruganda rucukura amabuye y’agaciro rwa Rutongo ruherereye mu murenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo, ngo rufasha byinshi ku baturage barukoramo kimwe n’abaruturiye muri gahunda zitandukanye zijyanye n’imibereho yabo ya buri munsi.
Umusore witwa Munyaneza Xavier afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera ashinjwa gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Abaturage bo mu murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera baravuga ko indwara zaterwaga n’umwanda uturuka ku kunywa amazi mabi zigiye kugabanuka nyuma y’uko umushinga wa Access ukorera muri Minisiteri y’ubuzima wabahereye imashine ziyungurura amazi umuntu akayanywa adatetse.
Umwe mu bantu mbarwa barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi mu karere ka Nyamagabe haguye imbaga y’Abatutsi bagera ku bihumbi 50, avuga ko yageze ubwo yihakana murumuna we kugira ngo batabicana bose dore ko we bari bamaze no kumutemagura ari hafi yo gupfa.
Nyuma y’aho sacco yo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi yibwe n’abakozi bayo bakaburirwa irengero, ibindi bigo by’imirenge sacco byo mu yindi mirenge birasabwa kuba maso byirinda ko amafaranga y’abaturage yakomeza kunyerezwa.
Providence Uwanyuze w’imyaka 24 ni we mukobwa wenyine watinyutse gukora akazi ko gutwara imizigo mu mu Mujyi wa Musanze, ngo icyo cyemezo yagifashe kubera ko mbere akiri umwana muto yakundaga gutwara moto arabikurana hiyongeraho ko uyu munsi kubona akazi kandi bitoroshye.
Ikibazo cy’inkwi zikoreshwa mu gucana mu bigo by’amashuri gikomeje kuba umutwaro ku bigo by’amashuri kubera ibiciro by’ibiti bigenda byiyongera bigatuma n’amafaranga ibigo byaka ababyeyi yiyongera mu gihe ababyeyi bo basanga bitoroshye guhora basabwa kongera amafaranga.
Imvura y’amahindu ivanze n’umuyaga bidasanzwe byaguye mu murenge wa Busasamana akarere ka Rubavu mu tugari twa Gasiza na Kageshi byasenye amazu 14 naho imyaka yangiritse igera kuri hegitare 30.
Semavenge Cyprien warokokeye Jenoside mu cyahoze ari komine Murama ubu ni mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango ubu hazwi cyane ku izina rya Gitwe, avuga ko yakijijwe no kwihisha muri parafu y’inzu umuryango we wari wihishemo mbere y’uko ujyanwa kwica.
Nyuma yo kugerageza amarushanwa y’abagabo bahiga abandi mu kugira igitsina gito bakabona abakiliya n’abafana benshi umwaka ushize, mu mujyi wa New York City ahitwa Brooklyn, ku wa 14 Kamena 2014 hagiye kongera kubera andi marushanwa y’abagabo bahiga abandi mu kugira ubugabo buto.
Ubwo hibukwaga abana bazize Jenoside mu karere ka Nyagatare, hatanzwe ubutumwa ko urwango rwubatswe n’abakoroni rukwiye gusimbuzwa urukundo n’ubumwe hagamijwe kubaka indangagaciro nyarwanda. Gusa ngo ibi bizagerwaho buri munyarwanda yumvise ko ari inshingano ye kubitoza abana babyiruka.
Nyuma y’aho bamariye kubona gare igezweho yo gufatiramo imodoka, abaturiye gare ya Nyakarambi mu karere ka Kirehe barashishikarizwa gukorera mu mazu ari muri iyi gare mu rwego rwo kuyiteza imbere hame no kwakira abagana iyi gare.
Ubwo abakozi n’abayobozi b’ibitaro bya Gisenyi bibukaga abari abakozi, abarwayi n’abarwaza biciwe muri ibi bitaro bahiciwe muri Jenoside, hatanzwe ubuhamya bugaragaza ko muri icyo gihe hari haratezwe igisasu ngo kizahitane uzaza kubatabara.
Nyuma yo gutinyuka gukorana na Banki akaka inguzanyo ya miliyoni 10 zo gukora umushinga wo korora ingurube, Shirimpumu Jean Claude wo mu murenge wa Kajyeyo mu karere ka Gicumbi ubworozi bwe bumaze kugera kuri miliyoni zisaga 100.
Abanyarwanda bavuye muri Tanzaniya batujwe mu karere ka Gicumbi bakomeje gushimira Leta y’u Rwanda ko ibafasha kubona aho gutura ndetse ikanaboroza mu rwego rwo kubafasha kwifasha no kugira imibereho myiza bakuye kuri izo nka bahawe.
Abana babiri bo mu ngo zitandukanye bari mu kigero cy’imyaka itandatu n’imyaka umunani y’amavuko bo mu mudugudu wa Bushekeri, akagari ka Mageragere mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro batoraguye gerenade tariki 22/04/2014 barayikinisha batazi ko ari igisasu ku bw’amahirwe ntiyabaturikana.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Ibirasirazuba n’iyo hagati (CECAFA) bwemeje ko irushanwa ngarukamwaka rihuza amakipe (clubs) yo muri aka karere rizabera mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka.
Mu ikorosi riri ku muhanda munini werekeza i Musanze na Rubavu uri munsi y’akarere ka Gakenke habereye impanuka yagonganiyemo imodoka enye ariko ku bw’amahirwe ntawahasize ubuzima uretse umuntu umwe wakomeretse bidakomeye.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), yashimiye igihugu cy’u Bubiligi ko kuri uyu wa kane tariki 24/4/2014, cyarangije ‘inshingano’ yo gutanga amafaranga y’inkunga cyari cyemereye u Rwanda, hagamijwe gushyigikira gahunda z’ubuzima.
Urubanza umuhanzi Kizito Mihigo aregwanamo n’abandi bantu batatu rurangiye urukiko rubabwiye ko bazamenya umwanzuro wabo niba bazafungwa iminsi 30 cyangwa bazaburana bari hanze, nyuma yo kumva ibyireguro bya buri umwe.
Mukankusi Bellancille utuye mu mudugudu wa Kabagabo, akagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano avuga ko akurikije igihe amaze asaba ko urubanza yatsinze uwo baburanaga rwarangizwa ariko rukaba rutararangira, bimutera kwibaza imikorere y’ubutabera, akavuga ko icyizere kigenda kiyoyoka ko azageza igihe akarenganurwa.
Umugabo n’umugore bombi bakora mu kigo cy’urubyiruko cya Rutsiro giherereye mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro baguwe gitumo bari mu nzu uwo mugore acumbitsemo bakekwaho gusambana, bahita bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ikorera muri uwo murenge wa Ruhango.
Bungurimana Damien uyobora umugudugudu wa Buhinga akagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri ku mugoroba wa tariki 23/04/2014 yakubiswe n’abaturage ayobora ubwo yari agiye kubashyikiriza urwandiko rubamenyesha ko bagomba gufunga akabari kabo kamaze iminsi gatera umutekano muke.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abaturage bo mu karere ka Burera gushishikariza abo baba bazi, baba bene wabo cyangwa n’abandi, bakiri muri Kongo mu nyeshyamba za FDLR, gutahuka kugira ngo nabo baze kubaka u Rwanda rwababyaye.
Abagabo batatu bo mu murerenge wa Kazo akagali ka Gahurire , umudugudu wa Rugenge, akarere ka Ngoma baturikanwe n’ingunguru ubwo bayitekeragamo kanyanga bakomeje kuburirwa irengero nyuma yuko bahunze bakagenda bakomerekejwe bikomeye n’iyo ngunguru.
Mu rwego rwo kureba uko ibikorwa byo kurwanya ibiza batera inkunga bigenda bikorwa, uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku majyambere (UNDP) yagiriye uruzinduko mu duce twagiye twibasirwa n’ibiza mu karere ka Nyabihu.
Leta y’u Rwanda na sosiyete ya Ngali Holdings byasinyanye amasezerano yo gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa "Rwanda Online" bugamije guhuriza hamwe serivisi zose z’inzego za Leta, ku buryo byorohereza abaturage kubona serivisi zihuse bifashishije ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buratangaza ko muri iyi minsi ya nyuma ya shampiyona, aho biba bivugwa ko amwe mu makipe ashobora gutanga ruswa cyangwa se akaba yakina nabi agamije gufasha ayandi, azahanwa by’intangarugero nafatwa.
Abatunze ibinyabiziga bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barishimira ko icyifuzo cyo kwegerezwa controle technique bagejeje ku buyobozi bushinzwe umutekano wo mu muhanda cyasubijwe ibi ngo bakaba babibonamo inyungu nyinshi kuko bakoreshaga amafaranga menshi n’igihe kinini bamaraga i Kigali bashaka iyo serivisi.
Kuri uyu wa gatatu abari abakozi 6 ba kanki ya Duterimbere ishami rya Nyagatare, Kabarore na Gahini muri Kayonza bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare bashinjwa kurigisa umutungo wa Duterimbere usaga amafaranga miliyoni 275.
Ikigo nderabuzima cya Kinunu giherereye mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro cyatashye ku mugaragaro inyubako yo kubyariramo (maternité) tariki 23/04/2014, ikaba yuzuye itwaye miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, ari kumwe n’abahagarariye inzego zitandukanye zo ku rwego rw’igihugu bakoreye uruzinduko ku musozi wa Karumbi mu karere ka Rutsiro tariki 22/04/2014 bagamije gusuzuma ikibazo cy’ubutaka bwemejwe ko bugomba guhingwaho icyayi, nyamara bukaba busanzwe bukorerwaho ubucukuzi (…)
Abaturage bo mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, baratangaza ko biyemeje kugarurira isura nziza Intara y’Amajyaruguru birinda ababashuka babajyana mu bikorwa bibi byo gukorana n’inyeshyamba za FDLR ndetse no guhungabanya umutekano.
Umushinga w’itegeko rishya rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe, impano n’izungura urateganya impinduka mu mitangire y’umunani zirimo ko bitazaba bikiri itegeko ku mubyeyi ngo ahe umwana we umunani.
Imyaka ibaye ine bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Cyome mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero bategereje kurenganurwa ngo bishyurwe imtungo yabo yangijwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa na sosiyete yitwa GMC (Gatumba Mining Concession).
Abadepite mu nteko ishinga amategeko bagiranye inama n’abaturage bo mu karere ka Kirehe mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano zatanzwe mu rwego rw’umuryango n’izungura.
Bamwe mu bagore babashije gutinyuka bagakora imishinga itandukanye batangaza ko umugore wagumye mu rugo rwe agategereza ibyo umugabo azana cyangwa agatinya kwegerana n’abandi ngo bungurane ibitekerezo asigara inyuma agahora ameze nk’usabiriza kandi afite ubushobozi yifitemo atabizi bwo kuba yagera kuri byinshi akiteza imbere (…)
Itorero “Evangelical Restauration Church” mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23/04/2014 ryatanze inkunga y’ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 7 n’ibihumbi 500 ku banyeshuri batishoboye bo muri aka karere basanzwe bafashwa n’Umuryango Compassion International.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, arasaba Abanyarwanda kugira uruhare mu kwicungira umutekano batanga amakuru ku cyo babona kitagenda neza. Gusa muri rusange ngo umutekano mu Rwanda nta kibazo gikanganye cyari cyawuhungabanya.
Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), iravuga ko yakiriye neza raporo ya Sosiyete Sivile nyarwanda ivuga ko matora y’abadepite yabaye muri Nyakanga umwaka ushize wa 2013 yagenze neza, ariko ikanenga ko hari aho indororerezi ngo zakumiriwe, imyitwarire mibi y’abakozi ba Leta, hamwe no kudasobanukirwa neza uburyo ibyavuye mu (…)
Nyamasheke ni kamwe mu turere two mu Rwanda gakora ku kiyaga cya Kivu, muri ako karere hakorerwa uburobyi bw’amafi, uburobyi bw’isambaza n’ibyo bita indugu (zijya kumera nk’isambaza).
Mu ijoro ryo kuwa 21 Mata umwana w’umuhungu umaze icyumweru kimwe avutse yatoraguwe n’abaturage ku ruzitiro rutandukanya kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare n’akabari hafi na gare shya ya Nyagatare.
Mu ruzinduko yagiriye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika tariki 22/04/2014, Perezida Paul Kagame yaganirije abanyeshuri ba Kaminuza ya Tufts, abereka ishusho y’aho u Rwanda rumaze kugera mu iterambere mu myaka 20 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe byari biteganyijwe ko mu mwaka wa 2015, abaturage nibura 92% hose mu gihugu bazaba bafite amazi meza, mu Ntara y’Uburengerazuba imibare iragaragaza ko abaturage bafite amazi meza babarirwa ku kigero cya 74%, bivuze ko hakibura 18% kugira ngo buzuze ijanisha igihugu kiyemeje kugeraho mu mwaka 2015.
Koperative y’abajyanama b’ubuzima ikorana n’ikigo nderabuzima cya Muhoza giherereye mu Karere ka Musanze imaze gutera imbere mu gihe gito, aho yubatse amazu y’ubucuruzi no gutura afite agaciro ka miliyoni hafi 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Urwibutso rushyinguyemo abapasiteri b’Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi n’imiryango basaga 80 biswe muri Jenoside i Gitwe mu karere ka Ruhango, rurimo gusanwa n’imiryango y’ababo bashoboye kurokoka kugirango tariki 25/04/2014 bazahibukire hameze neza.